Kuri uyu wa Kabiri ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyizeho abatoza b’ikipe z’igihugu mu byiciro bitandukanye, kugira ngo bafashe aya makipe kwitegura Amarushanwa atandukanye izi kipe zifite mu minsi iri imbere, hari abongeye kugirirwa icyizere, hari n’abasezerewe haza abandi bashya.
Ku
basezerewe amakuru agera kuri inyarwanda.com ni uko bashinjwa umusaruro mucye,
bityo hakorwa impinduka kugira ngo n’umusaruro uzahinduke kuko hakenewe
umusaruro mwiza.
Dore abatoza bashyizweho:
Ikipe y’abagabo Nkuru:
Umutoza
mukuru: Vladimir Bosnyak
Abatoza
bungirije: Maxime Mwiseneza na Karim Nkusi
Ikipe y’abagore Nkuru:
Umutoza
mukuru: Moise Mutokambali
Umutoza
wungirije: Rukundo claude
Ingimbi U18:
Umutoza
mukuru: Yves Murenzi
Umutoza
w’ungirije: Patrick Habiyaremye
Abangavu U18:
Umutoza
mukuru: Moise Mutokambali
Abatoza
b’ungirije: Patrick Habiyambere na Claudette Habimana
Vladimir Bosnyak yongeye kugirirwa icyizere cyo kugirwa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abagabo
Umusaruro w'ikipe y'igihugu ku bwa Vladimir ntiwabaye mubi cyane
Vladimir atanga inama ku bakinnyi b'ikipe y'igihugu
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO