Ku bufatanye na Altron, Pascal-technology yamuritse uburyo bushya bwo gutwara abagenzi kuri Moto bise Pascal-moto buzafasha abamotari gukoresha za mubazi zo gUshyiraho igiciro ntarengwa ku rugendo, ndetse no kumenya aho moto iri mu gihe yibwe.
Ubu ni uburyo bwiza kuko hazanwe mubazi zitandukanye n’iza mbere zakundaga gupfa ariko ubu inshya bazanye ntizikorwaho n’amazi cyangwa se ivumbi.
Pascal NDIZEYE umuyobozi mukuru wa pascal Technology avuga ko icyo ubu buryo buzafasha abaturage cyangwa abamotari nuko ntawe uzongera guhendwa hagati yabo kuko igiciro kizaba kizwi.
Yagize ati”Nta mugenzi uzongera guhenda umumotari, kuko igiciro cy’urugendo gishyirwaho na mubazi iri muri iryo koranabuhanga. Ikindi nta mumotari uzongera guhenda umugenzi kuko mubazi iriho ngo igene igiciro ntarengwa cy’urugendo”
Impamvu y’ubu buryo bushya ni
ukugira ngo hanozwe imikorere y’abamotari kuko usanga ahanini bakorera mu
kajagari, pascal moto rero ije ari igisubizo
Ubu buryo kandi bufite ubushobozi bwo kumenya aho
moto iri, kuko ifite ikoranabuhanga rya GPS, ibi bizaca ubujura bumwe na bumwe
bukorerwa abagenzi kuko umugenzi azajya ahamagara akavuga ikibazo yahuye nacyo
bityo ababishinzwe bamenye moto yagize ikibazo.
Umu motari ukorera mu gihugu wese azahabwa mubazi
ndetse na GPS kugira ngo bamugenzure barebe uko atwara abagenzi neza ndetse n’uko
yubahiriza amategeko y’umuhanda.
Pascal NDIZEYE arasaba abamotari kumenya ibyiza bafite mu gukoresha ikoranabuhanga, kandi ko n’abagenzi bakwiye kumenya uruhare rwabo mu ngendo bakora buri munsi.
TANGA IGITECYEREZO