RFL
Kigali

Ku bufatanye na Imbuto Foundation, Minisiteri y'Ubuzima yatanze imbangukiragutabara 20

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/11/2019 15:54
0


Kuri ubu icyerekezo cy’igihugu gishingiye ku muturage ari nayo mpamvu akwiye kubona serivise zose yifuza. Mu rwego rwo gutanga izo serivise, Imbuto Foundation ifatanije na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2019 batanze ibangukiragutabara mu bitaro 20.



Igikorwa cyo gutanga izi mbangukiragutabara cyabereye i Masoro mu mujyi wa Kigali. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana aho biteze ko izi mbangukiragutabara zizafasha abaturage batandukanye kugezwa ku bigo nderabuzima byihuse kandi ku gihe.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, Dr.Zuberi MUVUNYI yagarutse ku gushima Imbuto Foundation ku bufatanye bwiza bagirana, anashimira cyane by’umwihariko ku bw’izi mbangukiragutabara bahawe aho zizajya zifasha cyane aho ubutabazi bwihuse bukenewe.


Mu guhitamo abazihabwa Dr. Zuberi avuga ko barebye ku bitaro bikennye cyane kurusha ibindi anasaba ko bazifata neza bagabanya impamvu zatuma zigira impanuka runaka.

Umuyobozi wungirije mu Imbuto Foundation, UMUTESI Gerardine yavuze ko izi mbangukiragutabara zizafasha wa muturage utuye kure kugezwa kwa muganga byihuse adahuye n'ikindi kibazo. Yavuze ko cyane cyane zizafasha mu kubungabunga ubuzima bw'umubyeyi n'ubw'umwana.


Umutesi Gerardine Umuyobozi Wungirije mu Imbuto Foundation


Bimwe mu bitaro byahawe izi mbangukiragutabara harimo, ibitaro bya Muhima, Kibagabaga, Rutongo, Kibungo, Nyagatare, Murunda, Kibuye, Muhororo, Kaduha ndetse n’ibindi


N'ubwo izi mbangukiragutabara zatanzwe ari 20, ngo ntizihagije kuko ubusanzwe imbangukiragutabara imwe iba ikenewe ku bantu ibihumbi 10, mu gihe mu gihugu hose habarurwa abaturage bangana na miliyoni 12, ni ukuvuga ko nibura hakenewe izindi 300.

Imbuto Foundation na Minisiteri y'ubuzima batanze imbangukiragutabara 20






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND