RFL
Kigali

Kigali: Hari kubera inama yiga ku iterambere ry’abategarugori n’urubyiruko binyuze mu bigo by’imari-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/11/2019 19:41
2


'The East Africa Microfinance Summit' yitabiriwe n’ibihugu byo muri Africa y’ Uburasirazuba ni inama izamara iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’abategarugori n’urubyiruko binyuze mu bigo by’imari.




Aimable Ndakengerwa (uwa kabiri uvuye iburyo) umugenzuzi akaba n'umujyanama mu bijyanye n'imari nawe ari gukurikirana iyi nama

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi tariki 21 Ugushyingo 2019, iri kubera muri Hotel Nobleza mu karere ka Kicukiro. Yitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abayobozi b’ibigo by’imari, imiryamgo iharanira iterambere ry’abategarugori yaba Leta n’iyigenga, imiryango y’abategarugori itandukanye yishyize hamwe mu guharanira iterambere ryabo, n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Iyi nama iri gutangirwamo ibiganiro byibanda cyane ku korohereza abategarugori n’urubyiruko kugera kuri serivisi z’imari. Ubu abagore n’urubyiruko ni 70 % by’abaturage b'u Rwanda, ni umubare munini ku buryo baramutse bafashijwe kwiteza imbere binyuze mu bigo by’imari yaba ari inzira nziza y’iterambere ry’abo n’igihugu muri rusange. Iyi, ni ingingo yagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa banki nkuru y’igihugu Dr Monique Nsanzabaganwa mu ikiganiro yatanze muri iki gitondo.

Yavuze ko kuganira ku iterambere ry’abategarugori n’urubyiruko muri iyi minsi 2 inama igiye kumara ari ibintu bikomeye kuko kwita kuri ibi byiciro harimo inyungu. Yagize ati”Kubitaho kubaha serivisi nziza birimo inyungu, ni uguteza imbere igihugu”. Yasabye ibigo by’imari gutegura serivisi zinjyanye n’urubyiruko ndetse n’abagore kugira ngo babone ibigo by’imari nk'inzira yabo y’iterambere bityo batinyuke kandi bagane ibi bigo.


Munanira James, umucunga mutungo wa SACCO Uruyange Rukoma yo mu karere ka Kamonyi mu itara y’Amagepfo witabiriye iyi nama aganira na INYARWANDA, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro. Ati”Twahuye turi ibihugu byinshi twungurana ibitekerezo, abategarugori n’urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu bigo by’imari birashoboka”.

Ashingiye ku ngero abona mu ikigo acungira umutungo yavuze ko umubare w’abategarugori n’urubyiruko bagana ibigo by’imari bagamije kwiteza imbere ugenda wiyongera n’ubwo urugendo rukiri rurerure. Ati”Ubu dufite abanyamuryango bagera ku 9000 ariko 3800 ni abagore n’urubyiruko, uko umwaka uhita tugenda tubona impinduka zikomeye”.

Yakomeje avuga ko iyi nama imuhwituye ku buryo agiye kujya yitabira inama zibera mu midugudu n’utugari, agashishikariza abategarugori n’urubyiruko kugana ibigo by’imari ku buryo igihe bagujije ikigo cy’imari ayobora azajya asaba ababishinzwe kubitaho byihari. Umusaruro abona iyi nama izatanga yawuhuriyeho na mugenzi we w’umunyamahanga ukora mu muryango SBFIC (Savings Banks Foundation for International Cooperation) ukorana na AMIR,  wabwiye Inyarwanda ko gusangira ibitekerezo biragira byinshi bihindura.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 5, imaze kubera mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Kenya na Uganda. Ejo mu gusoza iyi nama hateganyijwe ibiganiro byinshi birimo n’ibizibanda ku bwizigame bw’abategarugori n’urubyiruko.  

Iyi nama yitabiriwe n'abanyamahanga benshi


Iyi nama yitabiriwe n'abagera kuri 300

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime chantal4 years ago
    Mubitwemereye mwadufasha mukajya mudusabira inguzanyo ya BDF natwe abize science tukajya tuyihabwa nkabandi Bose bize ibijyanye ni myuga,kuko bitubera imbogamizi mukwihangira imirimo, ugasanga tubayeho nabi kubantu batabashije gukomeza muri universtiry,nicyiyongeyeho imitungo yababyeyi tuba twarayimaze twiga,mudufashije mwadukorera ubuvugizi natwe tugahabwa agaciro ,murakoze.
  • Tuyishime chantal4 years ago
    Iyonama ningirakamaro,gusa no mucyaro mujye mugerayo mudufashe kwitaza imbere,doreko urubyiruko aritwe Rwanda rwejo,murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND