Iradukunda Emmanuel w'imyaka 18 y'amavuko uzwi mu muziki nka Young Boy yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ni njye nawe' yafashwe ndetse atunganywa na Mariva.
Young Boy ni umwana ufashwa byihariye mu muziki we na mukuru we witwa Nzakundimana Claude umubyeyi w'umuhanzi ukiri muto Baby Style. Muri iyi minsi Young Boy akomeje kugenda agaragaza ko afite ejo heza mu muziki we. Kuri ubu uyu mwana yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ninjye nawe' agaragaramo Ngabo Leo uzwi cyane nka Kadogo muri filime ya Seburikoko, muri iyi ndirimbo akaba akina ari umusore unyuzwe n'umukobwa cyane bakundana.
Young Boy umuraperi ukiri muto
"Ngaho tuza nanjye ndatuje, ndashima iyaduhuje, tukaba dutuje ndetse tunahuje. Mwali w'i Kigali sinaba aho utari,..uri igitangaza uri number one uhuruza ibihumbi mu rw'igihumbi no ku mubumbe. Mwali w'i Rwanda ufite umuco nyarwanda, bwiza bw'i Rwanda uri Miss w'u Rwanda wankuye mu mwanda ubu ngubu ndatuje wampaye urukundo rutarimo umuvundo, urwo ngukunda ntirwashira, nanapfa, nahagwa, ndi mu rukundo rutagira umupaka." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo 'Ni njye nawe' ya Young Boy.
TANGA IGITECYEREZO