RFL
Kigali

Uganda: Pastor Wilson Bugembe ni we ugiye kongera kuyobora ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana “Jesus Worship Night”

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/11/2019 13:49
0


Abategura ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana “Jesus Worship Night” bavuze ko rizagaragaramo abavugabutumwa batandukanye n’abaramyi bazarisusurutsa kugeza mu rukerera.




Pastor Wilson Bugembe uzayobora Jesus Worship Night

Jesus Worship Night ni ijoro ngarukamwaka, ryo kuramya no guhimbaza Imana ritegurwa na Pastor Wilson Bugembe. Iki gikorwa kigiye kumara imyaka 8 kiba Pastor Wilson Bugembe avuga ko kigamije gufasha abakirisitu kubyinira Imana, kuyishimira ko yabarinze mu gihe cy’umwaka wose no kuzirikana ibyiza yabagejejeho.

Avuga ko kandi ari ijoro riberamo ibitangaza kubera amasengesho. Uyu mwaka iri joro riteganyijwe kuba tariki 29 Ugushyingo 2019, ibi birori bizabera ahitwa The Worship house mu gace ka NansanaBizatangira saa 6:00 z’umugoroba birangire mu rukerera rw’uwundi munsi.


Ni ibirori bizagaragaramo abavugabuyumwa batandukanye nka Pastor Nabbosa Justine, Pastor Don He Ron, Pastor Dayo Olutayo n’itsinda ry’abaramyi Worship army. Kwinjira muri ibi birori ni ubuntu. Bimaze kwitabirwa n’abavuga butumwa bakomeye nka Pastor Jessica Kayanja, Pastor Dipo Oluyomi (Nigeria), Judith Babirye,  Pastor Isaac Kiwewesi , Apostle Alex Mitala, Pastor John Bunjo, Pastor Joseph Sserwadda, Pastor Simeon Kayiwa, Justine Nabbosa n’abandi. 

REBA UKUNTU ABENSHI BABONERAMO UKUBOKO KW'IMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND