RFL
Kigali

Impamvu ukwiye kujya uryama nta kintu wambaye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/11/2019 12:03
0


Nk'uko byemejwe n’abahanga batandukanye mu by’ubuzima, abantu benshi batinya kuryama bambaye ubusa bigatuma bararana imyenda myinshi mu buriri, ariko abahanga bemeza ko kurara wambaye ubusa ari byiza cyane ku buzima bw’umuntu.



Uretse kuba bamwe bavuga ko batinya imbeho ya nijoro cyangwa se batinya kuba bakwandura indwara runaka, bamwe bavuga ko bitabashobokera rwose kurara bambaye umwambaro wa Adam na Eva.Gusa nubwo bimeze bityo, kuryama wambaye ubusa ntako bisa nk'uko tugiye kubibona.

1.Kurara wambaye ubusa byongera umubare w’intanga ngabo ndetse bikarwanya umwanda mu myanya myibarukiro y’abagore.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurarana imyenda ku bagabo bituma intanga zidakorwa neza kuko ziba zibangamiwe n’imyenda, aha abahanga bavuga ko ari byiza kwambara imyenda y’imbere ku manywa ariko nijoro ukaryama ntacyo wambaye kugira ngo umubiri wose utekane.

Ikindi ni uko ku bagore batekereza ko kurara ntacyo wambaye ari byo bibi baribeshya cyane kuko iyo uraranye imyenda harimo n’iy’imbere bizana ubushyuhe mu myanya y’ibanga noneho za bacterie zikabona aho zororokera byoroshye, abahanga rero bavuga ko ari byiza kwambara imyenda y’imbere ku manywa ariko nijoro ukaryama ntacyo wambaye.

2.Kuryama wambaye ubusa bituma usinzira neza kandi ugasinzira umwanya munini:

Abahanga bemeza ko umuntu waryamye neza atari uwaryamye mu bushyuhe bwinshi ahubwo ari uwaryamye mu bushyuhe buringaniye, bityo iyo uryamye wambaye ubusa bigufasha kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje ku buryo udashyuha cyane cyangwa ngo ukonje cyane bityo ijoro ryawe rikaba ryiza cyane.

3.Kuryama wambaye ubusa kandi ngo byongera ikigero cya ocytocine ari wo musemburo utera ibyishimo mu mubiri:

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwerekanye ko kuryama wambaye ubusa byongera umusemburo w’ibyishimo mu mubiri

4.Kuryama wambaye ubusa bigabanya gusaza imburagihe ugahora ufite itoto, bifasha kandi amaraso gutembera nezan’ibindi byinshi.

Niba waryamaga wambaye imyenda myinshi, gerageza witoze kuryama wambaye ubusa bizafasha umubiri wawe kumererwa neza ndetse n’ijoro ryawe ribe ryiza cyane.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND