RFL
Kigali

Cardi B yahishuye ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 15, anagira abana b'abakobwa inama yo kwirinda ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/11/2019 15:10
0


Akunze kuvuga cyane ku ubuzima yanyuze akiri muto, yifashishije urubuga rwe rwa instagram yahishuye ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 15 anagira inama abana babakobwa kwirinda ibiyobya bwenge.




Belcalis Marlenis Almanzar ukoresha izina rya Cardi B mu muziki n’umuraperi w’umunyamerika umuze kwamamara kubere indirimbo zitandukanye nka “Girls like you“ yakoranye na Maroon 5.

Afite album imwe yise "imvasion of Privacy"yayishyize hanze muri uyu mwaka,arateganya gushyira hanze iyitwa" Tiger Wood "umwaka utaha. 

Yashyize hanze ifoto ari kunya itabi ayiherekeza amagambo akomeye agira inama abana babakobwa yo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge. Ati”Nshuti bakobwa bato nti mukanywe itabi cyangwa urumugi”.


Yatangiye kwamamare muri 2015 mu gihe amaze mu muziki amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo ikenda bya BET Hop Hop Awards, kimwe cya Grammy Awards, bitatu bya American Music Awards, bine bya iHeartRadio Music, bine bya BET Awards bindi byinshi. Ari mu byamamare byaciye agahigo ko kwandikwa muri Guinness World Record.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA YISE PRESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND