RFL
Kigali

Amerika: Jay Pac yakoze igice cya kabiri cy’indirimbo ‘Ijana ku ijana’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2019 16:33
0


Umuhanzi Jay Pac uherutse gusohora album nshya yise ‘Ijabiro’, yamaze gushyira gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ijana ku ijana’.



Jay Pac yatangarije INYARWANDA, ko indirimbo ‘Ijana ku ijana’ ari yo benshi bamumenyeho atekereza gukora igice cya kabiri kugira ngo yubahirize ubusabe bw'abafana.

Avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo byose ari ukuri kuko ataciye ku ruhande ubutumwa yashakaga gutambutsa. Hari nkaho aririmba agira ati “Nyuze mu gikari mbanza kwihagarika uduhanga twaba raperi nsatagura”

Akungamo ati “Hari abaje mu mugi nta nkweto you know ureste inzoka zari munda zabo you know ndababarira ariko sijya nibagirwa you know”.

KANDA HANO WUMVE IGICE CYA KABIRI CY'INDIRIMBO 'IJANA KU IJANA' YA JAY PAC

Avuga ko yatangiye muzika hari benshi batumva none ubu agejeje album.

Jay Pac azwi cyane mu ndirimbo ‘Serve me’, ‘Bibagirwa vuba’ n’izindi. Uyu muhanzi aherutse gusohora album ‘Ijabiro’ kuwa 11 Nzeri 2019 byahuriranye n’umunsi w’amavuko we.

Ni album yatunganyije yifashishije abahanzi nka Yverry, Mr Rock, umuraperi Bull Dogg, Asinah na Khalfan. Yakubiyeho indirimbo 11.

Jay Pac yasohoye igice cya kabiri cy'indirimbo 'Ijana ku ijana'


KANDA HANO UREBE IGICE CYA KABIRI CYA MBERE CY'INDIRIMBO 'IJANA KU IJANA' YA JAY PAC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND