RFL
Kigali

Twageze kwa Koporo Rwamironko Pascal warwanye intambara ya kabiri y'isi, burya yari umunyarwenya ukomeye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/10/2019 18:08
0


InyaRwanda.com twageze kwa Koporo Rwamironko Pascal warwaniye Abongereza mu ntambara ya kabiri y'isi muri Egiputa akaza kugaruka mu Rwanda mu 1957. Koporo Rwamironko wari umunyarwenya ukomeye, yatabarutse muri 2007. Twaganiriye n'umwe mu bana be.




Intambara ya kabiri y'isi nk'uko amateka abigaragaza yagizwemo uruhare n’abantu basaga miliyoni 100 baturutse mu bihugu birenga 30 byo hirya no hino ku isi. Koporo Rwamironko Pascal ni umwe mu banyarwanda barwanye iyi ntambara. 

Yavukiye mu karere ka Burera muri Gahunga mu kagari ka Nyanga umudugudu wa Rwamubibi. Afite abana 24 yabyaye ku bagore babiri barimo Nyirashingiro Veronica n’uwatabarutse muri uyu mwaka, Mukanzigiye Verediyana.


Uyu musaza wicaye ni we koporo  Rwamironko warwanye intambara ya kabiri y'isi

Umuhungu we w'imfura, Rwabuzisoni Francois avuga ko se yari umugabo w'inyangamugayo wapfuye atazi kuburana icyo aricyo kubera ikinyabupfura yakuye mu gisirikare. Ntiyanywaga inzoga. Atarajya mu gisirikare yari umuhinzi ubivanga n’umwuga w’ubudozi. Mbere yo kurwana intambara y'isi yabanje kwinjira mu gisirikare muri Uganda nk'uko umuhungu we yabituviriye imuzingo.

Ati”Bagiye Kisoro muri Uganda ari abasore benshi bariyandikisha nyuma bahava berekeza muri Kenya bahamara ukwezi”. Akomeza avuga ko nyuma yaho gato bahise batangira urugendo rwaberekezaga muri Egiputa bifashishije imeri (ubwako).

Ngo ubu bwato bagiyemo se yababwiye ko bwabasabaga kubucanamo umuriro mwishi kugira ngo bubashe kugenda. Ati”Ngo bacanaga umuriro mwinshi nk’igishyito kugira ngo ubwato bugende, yatubwiye ko kugira ngo bagere muri Egiputa banyuze mu nyanja itukura”.

Ngo bageze muri Egiputa akazi ka mbere bamushinze kari ako gutwara abarabu bari barahungiye muri iki gihugu babajyana muri Isirayeri. Abongereza yarwaniraga ngo babakusanirizaga mu itsinda ryabaga rigizwe n’abantu 7 bitaga abaseveni. Ubuzima ngo bwari bwiza kuko iki gihugu gikize nk'uko amateka abigararagaza mu gitabo cya Bibiliya.

Uyu muhungu we avuga ko se yababwiye ko yahabonye byinshi abantu bumva mu mateka nk’inkuge ya Nowa. Ngo bari bakambitse i Kayiro begereye neza cya kibumbano cy’umugore wa Roti wakebutse akareba inyuma kubera ubutunzi yari asize igikanu cye kigahita kigumayo agakebana kuko yararenze ku byo Imana yari yabasabye byo kutareba inyuma nk'uko Bibiliya ibivuga.

Gusa ngo ikintu kibi atazibagirwa yahuye nacyo ni uko abazungu b'abatinganyi bashatse kumufata ku ngufa nk'uko umuhungu we abisobanura, ati”Yatubwiye ko abazungu b'abatinganyi bashatse kumufata ku ngufu akikubita umukandara mu gahanga agatabaza“.

Kuva icyo gihe ngo abazungu bahise batinya kongera gukinisha abirabura. Iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye ku bihugu byose udakuyemo na kimwe ku isi. Yahitanye ubuzima bw’abantu byibura miliyoni 85 n’abanyarwanda barimo. Yagize ingaruka mu buryo bwinshi haba mu mibereho na politike y’abanyarwanda. Iyi ntambara yagize ingaruka ku mirire y’abanyarwanda ku buryo bamwe mu banditsi b’ibitabo bakoze ubushakashatsi bagaragaza ko yagize uruhare mu nzara ya Ruzagayura.

Urugero ni urwa Dr. Singiza Dantès w’imyaka 33 wabonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi wanditse igitabo kigaragaza uburyo iyi ntambara yagize ingaruka ku mirire y’abanyarwanda, kuko ibintu byo gutanga ibiribwa ku gahato byaje kwivanga n’amapfa yateye mu 1942 no mu 1943 bitera inzara ya Ruzagayura.

Ku muryango wabo bo ngo yabagizeho ingaruka zikomeye kuko babayeho mu buzima bubi. Yarabasize, abagore be ngo bari batunzwe no guca incuro ngo barere abana ku buryo mu myaka itanu yamazeyo kubona icyo kurya ahanini byabaga ari ikibazo.

Yagarutse mu 1957 ageze mu rugo bose baramutinya kuko yari yambaye imyenda iteye ubwoba abantu bose ngo bamufataga nk'udasanzwe. Abagore be ngo banze ko asubira mu gisirikare abandi bari kumwe nk’uwitwa mahema Juvenal bo ngo bahise bajya mu gipolisi. 

Abana yabyaye nyuma yo kurwana intambara y’isi, bose yabise amazina y'abanyamisiri. Ngo yakoze imirimo myinshi ndetse ari mu bubatse urugomero rw'amashanyarizi rwa Ntaruka. Yarinze imbogo, yubakishije imiyoboro y'amazi n’ibindi.


Rwabuzisoni umuhungu we w'imfura

Adutemberaza iyi nzu yubatswe na se mu 2000, Rwabuzisoni Francois yatubwiye ko aya mateka yose ngo yayabasangiza ku bunani. Ati ”Yadukusanyirizaga hamwe akadusangiza aya mateka yose, yari azi gusetsa cyane yari umunyarwenya”.

Akomeza avuga ko nk’umunyarwenya rimwe ngo se yaramwoheje aramubwira ngo nakubite akandi kana kari hafi aho akambure ikiziga. Abigerageje ahita umusaba kurekera aho kuko yari abonye ko azashobora kwirwanaho.

Imico ye ahanini yaranzwe n'iya gisirikare kugeza ku munota we wa nyuma. Abahungu be baratanga ingero z'ibigaragaza bavuga ko nk’umusirikare yababwiye ko hari ibanga rikomeye ry’igisirikare atazigera ababwira ngo ni nako byagenze yatabaurutse nta n'umwe aribwiye.

Kuva yagera mu gisirikare ngo yakunze gukoresha imbunda yitwa mise na nyuma yacyo ngo ni nayo yakoreshaga arinda inyamaswa. Abuzukuru be abesnhi baramukurije ubu 3 ni abasirikare. Umuhungu w'uyu musaza nawe aherutse kuva i Darifuru mu butumwa bw’amahoro.

Koporo Pascal yatabarutse muri 2007 afite imyaka 95. Ashyinguye inyuma y’urugo rwe. Uyu muhungu we wanamushyinguye yatubwiye ko atabaruka byababaje benshi kuko bamufatanga nk’inyangamugayo akaba icyitegererezo cya rubanda mu kugira ikinyabupfura.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE TUGEZE IWE MU RUGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND