RFL
Kigali

Bonnke Mbonigaba Perezida wa True Promises agiye kurushinga n'umukobwa akundira inseko, kubaha Imana n'abantu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2019 11:57
0


Bonnke Mbonigaba Umuvugizi Mukuru w'itsinda True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera', agiye kurushinga n'umukobwa akundira inseko, guca bugufi, kubaha Imana n'abantu no guhorana ibyishimo.



Mbonigaba Bonnke yatangiye kuririmba kera akiri umwana w'imyaka 7. Izina Mbonigaba ni we waryiyise arikuye ku muntu bari baturanye waryitwaga, nuko nawe aza kuryiyita kuko yarikundaga cyane. Avuga ko ataramenya aho akomora impano yo kuririmba. Benjamin Dube ni we muhanzi akunda cyane bitewe no kuririmba neza kandi akaririmba ari mu Mwuka. Mu bakozi b'Imana akunda, ku isonga hazaho Apostle Jane Karamira ukuriye itorero asengeramo. Kuri ubu Mbonigaba Bonnke agiye kurushinga.

"Ibintu bibiri mukundira; Agira umutima wubaha Imana kandi uciye bugufi, yumva inama kandi arubaha. Mukundira uburyo ari umuntu ukunda ndetse usabana  n'abantu bose kandi ahorana ibyishimo, ahora aseka nkabimukundira cyane." Ayo ni amagambo ya Mbonigaba Bonnke ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com akadutangariza icyo yakundiye umukunzi we Laurence Mutigerwa bagiye kwambikana impeta y'urudashira.


Bonnke akundira Laurence ko ari umukobwa uhora aseka kandi ukunda Imana

Mbonigaba Bonnke na Laurence Mutigerwa bazarushinga mu mpera z'uyu mwaka wa 2019. Tariki 14/12/2019 ni bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ku Kimisagara kuri Restoration church, hanyuma tariki 15/12/2019 basezerane imbere y'Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa Faith Evangelical church Gatsata/Kanyonyomba saa sita n'igice z'amanywa rukuriwe na Apostle Jane Karamira. Abatumiwe mu bukwe bazakirirwa muri salle ya Uwoba kwa Rwahama.


Bonnke hamwe na Benjamin Dube mu gitaramo True Promises iherutse gukora

Mbonigaba Bonnke amaze igihe kinini ari Umuvugizi Mukuru wa True Promises ndetse akunze no gutera indirimbo nyinshi z'iri itsinda ryatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo yitwa 'Mana Urera'. Iri tsinda riherutse gukora igitaramo cy'amateka muri Intare Conference Arena aho ryari ryatumiye icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo. Nibavuga True Promises, uhite wumva abaririmbyi bakunzwe mu ndirimbo nka; Nzakwamamaza, Yesu ni we bwugamo, Wadushyize ahakwiriye, Ndabihamya, Alpha & Omega n'izindi. 


Ubutumire mu bukwe bwa Bonnke na Laurence

REBA HANO 'YESU NI WE BWUGAMO' YA TRUE PROMISES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND