Bonnke Mbonigaba Umuvugizi Mukuru w'itsinda True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera', agiye kurushinga n'umukobwa akundira inseko, guca bugufi, kubaha Imana n'abantu no guhorana ibyishimo.
"Ibintu bibiri mukundira; Agira umutima wubaha Imana kandi uciye bugufi, yumva inama kandi arubaha. Mukundira uburyo ari umuntu ukunda ndetse usabana n'abantu bose kandi ahorana ibyishimo, ahora aseka nkabimukundira cyane." Ayo ni amagambo ya Mbonigaba Bonnke ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com akadutangariza icyo yakundiye umukunzi we Laurence Mutigerwa bagiye kwambikana impeta y'urudashira.
Bonnke akundira Laurence ko ari umukobwa uhora aseka kandi ukunda Imana
Mbonigaba Bonnke na Laurence Mutigerwa bazarushinga mu mpera z'uyu mwaka wa 2019. Tariki 14/12/2019 ni bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ku Kimisagara kuri Restoration church, hanyuma tariki 15/12/2019 basezerane imbere y'Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa Faith Evangelical church Gatsata/Kanyonyomba saa sita n'igice z'amanywa rukuriwe na Apostle Jane Karamira. Abatumiwe mu bukwe bazakirirwa muri salle ya Uwoba kwa Rwahama.
Bonnke hamwe na Benjamin Dube mu gitaramo True Promises iherutse gukora
Mbonigaba Bonnke amaze igihe kinini ari Umuvugizi Mukuru wa True Promises ndetse akunze no gutera indirimbo nyinshi z'iri itsinda ryatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo yitwa 'Mana Urera'. Iri tsinda riherutse gukora igitaramo cy'amateka muri Intare Conference Arena aho ryari ryatumiye icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo. Nibavuga True Promises, uhite wumva abaririmbyi bakunzwe mu ndirimbo nka; Nzakwamamaza, Yesu ni we bwugamo, Wadushyize ahakwiriye, Ndabihamya, Alpha & Omega n'izindi.
Ubutumire mu bukwe bwa Bonnke na Laurence
TANGA IGITECYEREZO