RFL
Kigali

Ykee Benda yinjije umuhanzi wa mbere muri "Mpaka Records"

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2019 16:31
0


Nyuma y'uko yari amaze hafi imyaka ibiri nta muhanzi arasinyisha mu nzu ye "Mpaka Record", ubu noneho Ykee Benda yamaze gufata umwanzuro wo gusinyisha umuhanzi ukizamuka.




Dre Cali umuhanzi wa mbere wasinyishijwe muri 'MPAKA RECORD'

Katende Andrew umuhanzi ukizamuka muri Uganda, ukoresha izina rya Dre Cali ni we wa mbere usinye muri iyi nzu. Ykee Benda yavuze ko yari amaze igihe kitari gito amakurikirana. Ati"Nari maze amezi arindwi mukurikirana".

Akomeza avuga ko kuba yaratinze gusinyisha abahanzi muri "Mpaka Record" byatewe no kubura abujuje ibisabwa. Ati" Twagiye tubona abahanzi benshi b'abanyempano, ariko abenshi muri bo tugasanga batujuje ibisabwa cyane cyane ikinyabupfura".

Umwihariko wa Dre Cali nk'umuhanzi wa mbere asinyishije yavuze ko ari ijwi ryihariye afite kuko yaryizeho mu gihe cy'amezi arindwi. Uyu muhanzi mushya afite impamya bumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n'ibidukikije.

Yavuze ko yashimishijwe no kuba iyi nzu imwakiriye. Ati"Mpaka Record yaranyegereye, nshimishijwe n'ibyo bakoze kuko mu buzima bwanjye bwose nifuje kuzaba umuhanzi". Yagiranye amasezerano y'imyaka itatu n'iyi nzu indirimbo ya mbere akoreyemo ni iyitwa 'Zigi Zaga'.


Yatangiye kwamamaza indirimbo ye ya mbere 

Ashobora kuririmba mu njyana nyinshi ariko ngo yiyumvamo cyane injyana ya Reggae-dancehall.

UMBA HANO INDIRIMBO YE ZIGI ZAGA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND