RFL
Kigali

DJ Miller n'umugore we bibarutse imfura nyuma y'amezi ane bakoze ubukwe

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/10/2019 12:30
0


Karuranga Virgille wamamaye nka Dj Miller mu kuvanga imiziki ari mu byishimo bikomeye nyuma y’aho umugore we Nigihozo Hope yibarutse umwana w’umukobwa.



Iyi nkuru nziza, DJ Miller yayisangije abarenga ibihumbi 35 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019,  aho yashyizeho ifoto igaragaza akaboko k’umwana n’urutoki rw’umuntu mukuru ruri munsi y’ikiganza cye.

DJ Miller yahise anahishura ko imfura ye na Nigihozo Hope ari umukobwa ndetse rimwe mu mazina ye ari Shani. Ati “Urakaza neza mukobwa so aragukunda Shani.”

DJ Miller yasezeranye kubana akaramata n’umugore we tariki 28 Kamena 2019, ibisobanuye ko bibarutse nyuma y'amezi ane bakoze ubukwe. Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, ni bwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana uruzira amakemwa.

Ifoto igaragaza ukuboko kw'imfura ya DJ Miller

DJ Miller n'umugore we bamaze amezi ane basezeranye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND