Mukobwa niba koko hari umuhungu wakunze byimazeyo ukamukunda ariko ugatinya kumubwira cyangwa ukabura uburyo umwegera, uyu ni wo mwanya Inyarwanda.com yaguteguriye wo kumenya icyo wakora ngo umwigarurire agukunde nk’uko ubyifuza. Iyi nkuru ni uruhererekane ariko izagusiga umaze kumenya neza uko uzitwara.
Urukundo ni kimwe mu bintu biza utabiteganyije. Urukundo ruza nk'iyagatera rukakwirundaho rimwe na rimwe ukajya urara udasinziriye ndetse n’akazi kugakora bikakunanira kubera ko intekerezo zawe ziba zatwawe n’uwo wihebeye, nyamara akenshi bikaba utaranamubwira ko wamukunze.
Uyu munsi turibanda ku bakobwa gusa. Ese ni iki
wakora ngo umenye neza ko uwo wakunze yabimenye kandi ari wowe ubimubwiye
ukoresheje ibikorwa gusa? Mukobwa ese koko ntiwamukunze ugatinya kumubwira? Reka
nizere ko ntabeshya nawe reba neza niba koko ibi bitagufasha mu rugendo rw’urukundo
ushaka kwinjiramo n'uriya musore uhora ubona aguca mu maso.
ICYA MBERE
MENYA KWIHANGANA
Mbere y’uko dutangira reka tugire icyo tuvuga ku kwihangana. Niba warakunze umuhungu, birumvikana wenda kenshi ukunda kumutangirira ahantu ukicara ugategereza ko atambuka kugira ngo umubone ho gusa. Ese we aragukunda ? Ese uzakoresha imbaraga zawe zose ngo agukunde? Icyo usabwa ni ukwitonda ukamuha umwanya ntubyihutishe kuko urukundo rufata igihe kandi rurihangana ku kigero cya buri wese.
We naramuka atagukunze ntuzirenganye kuko ndatekereza ko nutekereza
cyane ugasubiza amaso inyuma uzamenya impamvu kandi izaba ari yo y’ukuri, gusa
muhe igihe gihagije, imyitwarire yawe n’imico yawe niba koko ari myiza bizatuma
akwiyumvamo. Urukundo rwa nyarwo rusaba kwihangana.
1. REKA YIYUMVEMO KO AKENEWE ARIKO NTIWIKUNDE
Reba! Ndabizi neza ko uri umukobwa wigenga
yewe ushobora no kuba udakeneye umugabo, ariko ukuri ni uko abagabo/abasore
bakunda kumva bafatwa nk’abakenewe, mwiteho bya hato na hato umuhamagare,
umwereke ko akunzwe mu bandi. Ibyo uzagenda ukora bizatuma nawe aguhindukirira
agukunde ariko mutarabibwirana. Ujye ugerageza kumusaba ubufasha rimwe na rimwe mu gihe wagize ikibazo nabyo bizamwereka
ko akunzwe bitume akugarukira akwiteho.
2. REKA AGUKUMBURE
Niba warakunze umuhungu iteka uzahora wifuza kugendana nawe, ndetse no
guhorana nawe, ahari nawe azabikunda ariko si byiza ko muhorana. Byibura muhe
umwanya agukumbure niba koko igihe mwari muri kumwe waramweretse ko akunzwe, azagukumbura kuko nagukumbura azagutekereza, atangire kukwiyumvamo
cyane cyane ibyiza ujyumukorera.
3. MUGUYAGUYE NIBA KOKO ABIKWIRIYE
Yego! Byumve neza ntabwo tugusabye gusoma uyu muhungu, ariko mwegere umubwire utugambo twiza tujyanye n’ibyo yambaye, uko ameze mbese ugaragaza ko utabaho mutari kumwe. Urugero, mubwire uti "Ohh cher aka gashati karatangaje ni keza cyane ndagakunze, ariko cher uzi ko uri umunyembaraga ? Ohh Bobby sinabona icyo nakora ntagufite nta buzima nagira” Benshi mu bakobwa ntibita ku bahungu ngo babaguyaguye kabone n'iyo byaba bikenewe ko bibaho kandi babibona, mukobwa uyu ni wo mwanya wawe.
4. REKA
UKO UTEYE (INYUMA) BYIGARAGAZE NTUBIHINDURE
Abakobwa benshi bakunda kwihindura uko bagaragara inyuma cyane cyane iyo bazi ko bagiye guhura n'abo bihebeye kabone n'iyo batarabibabwira baritaka cyane kuko baba bashaka kugaragara nk’ibitangaza, ariko ukwiye kumenya ko uko uzahindura uko wowe uteye ni nako uzaba ugabanya amahirwe yo kwizerwa n’uwo musore mugiye guhura. Umunsi azamara kugukunda agasanga uko yari akuzi si ko uri, mukobwa ntazongera kukuvugisha uzaba wikozeho. Niba koko ushaka ko mukundana, byaba byiza akumenye neza akamenya isura yawe y'ukuri.
5. MUREKE
AMENYE KO URI KUMUTEKEREZA
Mu minsi ya mbere yo guteretana n'umuhungu, ushobora kujya ugira isura
imeze ukuntu, mu gihe utekereza ko atazigera akugarukira. Muri icyo gihe rero
ntuzazuyaze kumubwira ko umutekereza buri munota, nubikora kenshi nawe azagera
ho yisange yabikubwiye.
6. BA
UWA MBERE USHYIGIKIRA GAHUNDA ZE N’IBYO AKUNDA GUKORA
Ntabwo
wahita ujya mu mpano ze ngo umufashe kuzikora ariko wenda wamushyigikira
ukamwereka ko nawe umukunda kandi ukunda cyane ibyo yahisemo gukora. Niba akunda
kuririmba akaba afite igitaramo muherekeze mujyane umufane, icyo gihe uzaba
umweretse ko utari kwigira nk'aho umukunda ahubwo uzaba umweretse ko ukunda ibyo
yahisemo.
7. NTUKAGERAGEZE
KUMUHINDURA
Niba
ushaka kumuhindura menya ko wayobye rugikubita. Urugero ukamubwira uti ”Njye nkunda kurya ifiriti niba
nawe utaziriye ndarakara n'ukuri mbabarira nawe uzirye”.Hari byinshi
utazishimira mu gihe uzaba uri kumwe n'uyu musore ariko ntibizabe imbarutso yawe
yo kwivumbura. Ntabwo byashoboka ko uhindura umusore/umugabo mu byo akunda. Ntumutegeke kubihindura ahubwo mureke nanahinduka azabikore ari we ubwe ubyifatiyemo umwanzuro.
8. MUTEGE
AMATWI MU GIHE AVUGA
Niba
ari kuvuga ihangane umutege amatwi yawe yose umurebe mu maso avuga ndetse
umwereke ko uri kumva amagambo ye, mbese kuva kuri 60-80 ku ijana ube uvugisha
ingingo z’umubiri wawe (Non-Verbal communication) niba koko ushaka ko agukunda.
9. MWEREKE KO UMUSHIMIYE NIBA AGUKOREYE NEZA
Ubu
ni ubundi buryo bwo kwegukana umusore/umugabo akagukunda byimazeyo. Tekereza
umusore cyangwa umugabo ukunda aramutse akuzaniye ku kazi impano nziza yo kugushimira
ku bwo kumubera inshuti nziza wabyifatamo ute? Uko byagenda kose ibi bizakwereka
ko atangiye kukwitaho. Ese wowe uzakora iki ngo umushimire ? Uwo ni umukoro
wawe, nawe tekereza icyo wamukorera ngo yishime. Iga kujya umubwira ngo urakoze
kabone n'iyo yaba ntacyo yagukoreye. Uko umushima cyane ni ko urukundo rwe
rwiyongera.
10. IGA
KUMWIZERA
Kwizera
umuntu biragora cyane cyane iyo wababajwe na we ariko ndagusabye we reka
kumurakarira mwereke ko atandukanye, umuhe kwizera kwawe kugira umubano wanyu
ukomeze. Niba ufite urukundo ugomba no kugira kwizera.
Iyi
nkuru izakomeza kandi mwizere ko izabasiga hari icyo mukoze ku mibereho yanyu yo
gukundana hagati y‘umusore cyangwa umugabo n’umukobwa/umudamu. Niba rero ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi yisige ahatangirwa ibitekerezo 'comment'.
SRC: sexyconfidence.com
Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO