U Bwongereza bumaze igihe bushaka kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuva abaturage babitorera muri Referandumu ya 2016. Uku kwikura mu Bumwe bw’Uburayi ni byo byitwa 'Brexit', inyunge y’amagambo abiri y’Icyongereza British na Exit, bivuze gusohoka k’u Bwongereza.
Ubumwe bw’Uburayi ni umuryango ugizwe n’ibihugu 28, aho hari ubwisanzure mu
bucuruzi ndetse n’abaturage bisanzura muri buri gihugu. U Bwongereza bwagiyemo
muri 1973. Kuva icyo gihe impaka zarahagumye ku kamaro kari mu kwihuza n’uwo
muryango.
Bimwe mu byo abifuza ko u Bwongereza bwatandukana n’Ubumwe bw’Uburayi,
bavugaga ni uko iki gihugu gitanga amafaranga menshi yakagombye gokoreshwa imbere. Nk'uko
Full Fact ibivuga, muri 2016 u Bwongereza bwatanze umusanzu wa miliyari zirenga
9.3 z’amadolari. Ikindi ni uko igihe Brexit yaba u Bwongereza bwakwisubiza
ubusugire.
Mu 2013, uwari Minisitiri w’intebe, David Cameron, yemereye abaturage ko
hazaba amatora maze hakaboneka igisubizo nta kuka ku kuba u Bwongereza bwaguma mu
Bumwe bw’Uburayi. Amatora yabaye muri Kamena, 2016, yarangiye hemejwe ko u Bwongereza
buzava muri uwo muryango. Icyo gihe Cameron, utarifuzaga Brexit, yareguye.
Byari biteganyijwe ko gusohoka mu Bumwe, bw’Uburayi bizaba tariki 29 Werurwe 2019 hagasinywa amasezerano abyemeza burundu. Gusa amasezerano ya Theresa May,
wasimbuye Cameron nka Minisitiri w’intebe ntiyigeze yemerwa n’Inteko Nshingamategeko y’u Bwongereza.
Ubumwe bw’Uburayi
bwimuye itariki kugeza tariki 12 Mata, ngo yongere agerageze. Byaranze na none,
maze May Theresa aregura. Ishyaka rye ryatoye Boris Johnson ngo azategure amasezerano
azemerwa n’Inteko ndetse n’Ubumwe bw’Uburayi.
Kuva muri uwo muryango
bivuze ko u Bwongereza butazongera gukoresha isoko rusange ndetse ubuhahiranire n’ibindi
bihugu bwagabanuka kuko hashyirwaho imipaka.
Ubu itariki yo gusohoka
ni 31 Ukwakira 2019. Mu gihe hasigaye iminsi iri munsi ya 20, nta masezerano
aremezwa hagati y’u Bwongereza n’Ubumwe bw’Uburayi. Johnson avuga ko Brexit
igomba kuba kuri iyo tariki uko byagenda kose, haba hari amasezerano cyangwa
nta yo.
Nyamara hari abavuga ko
byaba bibi cyane mu gihe Brexit yaba nta masezerano. Bivugwa ko mu gihe Brexit
yaba nta masezerano ubushomeri mu Bwongereza bwakwiyongeraho 525,000
n’umusaruro mbumbe ukagabanukaho 4.4%.
Si u Bwongereza gusa kandi, n’ibindi bihugu bizagirwaho n'ingaruka zikomeye na Brexit. Impuguke mu bukungu zivuga ko imirimo miliyoni 1.2 izagabanuka mu burayi. Nyuma ya Brexit, u Bwongereza buteganya gukora ubucuruzi nk’igihugu. Ubumwe bw’Uburayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizaba bimwe mu bihugu bizakorana cyane.
Sources: BBC, NYT, THE
SUN
Umwanditsi: Moise Mugisha Bahati-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO