RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Ihuriro ry’urubyiruko Nyafurika ryatangijwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 15:53
0


Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije ihuriro ry’urubyiruko Nyafurika #YouthConnektAfricaSummit 2019 rihurije hamwe abagera ku 10,000 baturutse mu bihugu 91 byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi.



Ni ku nshuro ya Gatatu iyi nama Nyafurika y’urubyiruko izwi nka #YouthConnektAfrica Summit ibera i Kigali. Muri uyu mwaka iri huriro ririga ku ngingo zitandukanye, ishyizwe imbere ni ukurebera hamwe uko abanyenganda bakiri bato bo muri Afurika bakongererwa imbaraga.

Urubyiruko kandi ruriga ku ruhare rwagira mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimye Perezida Kagame ku bw’igitekerezo cyo gutangiza ihuriro ry’urubyiruko nyafurika #YouthConnekt n'uburyo aharanira iterambere ry'urubyiruko yaba mu Rwanda no muri Afurika.

Atangiza iri huriro ry’urubyiruko nyafurika, Perezida Kagame yavuze ko Youth Connekt ihuriza hamwe abantu bo mu bihugu bitandukanye bagafatanya gushakira hamwe ibisubizo birambye bibafasha kwiteza imbere mu ngeri zose.

Youth Connekt yatangijwe mu 2012 na Perezida Kagame; ifite intego yo guhuza urubyiruko rwo muri Afurika, guhura n’abavuga rikijyana ndetse n’abakomeye bagashishikarizwa umuco wo kwigira no kwihangira imirimo bagategura ejo heza habo.

Iri huriro ryitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame; umuhanzi w’umunya-Nigeria Patoranking waraye akoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena hari kandi Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea watangiye ikiganiro muri Kigali Convention, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019 n’abandi.

Gafotozi wa INYARWANDA ART STUDIO, Evode Mugunga yafashe amafoto yihariye agaragaza uko umunsi wa mbere w’ihuriro nyafurika wagenze.

Ange Kagame mu bitabiriye ihuriro nyafurika ry'Urubyiruko

Gen.Patrick Nyamvumba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF)

Umunya-Nigeria Patoranking yavuze ko kwitabira ihuriro ry'urubyiruko nyafurika yabishyize mu byaranze ubuzima bwe

Kigali Arena mu mboni ya Gafotozi wa INYARWANDA ART STUDIO

Ruvheneko wari umusangiza w'amagambo (MC)

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ihuriro ry'urubyiruko

Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi

Bamwe mu baganirije urubyiruko rwitabiriye ihuriro nyafurika

Patoranking muri Kigali Arena

Amafoto n'amashusho y'urwibutso yafashwe...

Abitabiriye iri huriro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND