RFL
Kigali

Christopher arataramira muri Bauhaus

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:4/10/2019 17:43
0


Umuhanzi Christopher ukora njya ya RnB akaba aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Ndakwemera" aratamira abakunzi b'umuziki baza gusohokera muri Bauhaus kuri uyu wa Gatanu



Iminsi itanu y’icyumweru irihiritse ubyuka mu gitondo cya kare, ugataha igicuku kinishye uvuye gushaka icyakubeshaho neza wowe n’umuryango wawe. Iminsi y’impera z’icyumweru uba ukwiye kuruhuka kugira ngo ikindi kigiye gutangira uzakinjiremo ufite imbaraga nyinshi ukibyaze umusaruro mwinshi uruta uw'icya mbere.

Kimwe mu byagufasha kuruhuka neza ni ugusohokera muri Bauhaus i Nyamirambo, akabyiniro kagezweho mu Mujyi wa Kigali. By’umwihariko kuri uyu wa Gatanu hataramira umuhanzi ukunzwe na benshi ari we Christopher uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Ndakwemera”.

Christopher ntabwo aba ari wenyine kuko DJ Lenzo na DJ Theo baba bahabaye bavangavanga imiziki inyura buri umwe wahasohokeye. Imiryango iraba ifunguye guhera i saa moya z’umugora kugeza bukeye, kwinjira ni amafaranga 1000 yonyine.

Bahaus Club bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Christopher na DJ Lenzo barasusurutsa abasohokera muri Bauhaus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND