RFL
Kigali

‘Kanyandekwe’ w’imyaka 85 wagaragaye muri ‘Seburikoko’ akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 7

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2019 20:29
4


Umusaza witwa Munyampanzi Dominique w’imyaka 85 y’amavuko [Kanyandekwe] wagaragaye muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’ yatawe muri yombi kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019 akukiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko.



Ibi byabereye mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo. Yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe Umutekano zahawe amakuru n’abaturage y’uko yararanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 7, akamusambanya. Uyu mwana wahohotewe (tutari butangaze amazina ye ku bw'umutekano we) ni mwene KUBWIMANA Jean de Dieu na TUYIZERE Chantal.

UWAMWIZA Chantal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, yatangarije INYARWANDA ko uyu mwana w'umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe na ‘Kanyandekwe’ asanzwe abana na Nyirakuru witwa Nakabonye Consiliya w’imyaka 62 y’amavuko. Yavuze ko dosiye ya ‘Kanyandekwe’ yagejejwe muri ‘RIB’ kugira ngo ikore iperereza. 

RIB yatangarije Inyarwanda.com ko yatangiye iperereza ku cyaha Kanyandekwe akurikiranyweho. Chantal UWAMWIZA yadutangarije ko uyu mwana w'umukobwa yajyanywe ku Kacyiru ku bitaro kugira ngo bamukorere isuzuma. Akomeza avuga ko amakuru afite ari uko ‘Kanyandekwe’ atari umukinnyi wa filime ya ‘Seburikoko’ ahubwo ko yabatije aho bakinira. 

Yagize ati “Ntabwo ari umukinnyi wa filime, oya rwose! Ni uko ari ho bariya bantu ba ‘Seburikoko’ bakinira muri ‘Gasharu’ ‘donc’ yabatije aho bakinira. Ni umusaza ukuze…Niba ujya ureba ‘Seburikoko’ ntabwo uzamubonamo na rimwe…” Avuga ko ‘cyera’ yigeze kubona ‘Kanyandekwe’ agaragara muri filime ‘Seburikoko’.

INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko ‘Kanyandekwe’ yagaragaye muri ‘Seburikoko’ mu bihe bitambutse adakina ahubwo ko yakoreshejwe mu mashusho mu bizwi nka ‘figurant’. Kanyandekwe yari asanzwe akora akazi ko kwasa ibishyitsi ndetse n’ibindi yakoraga byatumaga abona amaramuko.


'Kanyandekwe' akurikiranweho gusambanya umwana w'imyaka 7 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adpr bosiko4 years ago
    uwo musaza yakoze amahano rwose mumuhane arikwangiza urwanda rwa ejo
  • hatangimana stanislas4 years ago
    Uwomusaza nahanwe ibyo ntago aribyo ni amahano rwose uko nugukoza isoni igihugu cyacu
  • Tuyizere Patrick4 years ago
    Rwose pe ibibirababaje Kandi cyane akwiye guhanwa kandi bibere abandi isomo murakoze.
  • muhire patrick4 years ago
    ahubwo se ku myaka 85 kaba kagishiduka





Inyarwanda BACKGROUND