Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, yasabye abakozi ba AGESPRO ndetse n’ibindi bigo byigenga bicunga umutekano ko batagomba kurebera cyangwa ngo bahishire ibikorwa bibi bikunze kubera mu mahoteri n’utubari.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo
Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano
w’ibikorwa remezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, yavuze ko muri
iki gihe hari abantu bajyana abana mu tubari n’amahoteri bakabaha inzoga, bamwe
bagahabwamo imirimo ndetse byanagaragaye ko hari abajyanamo abana b’abakobwa
kubasambanya.
Ibi ACP Mbonyumvunyi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki
25 Nzeli ubwo yatangizaga amahugurwa
y’ikigo cyigenga gicunga umutekano kizwi ku izina rya AGESPRO Security Company.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu
mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, mu kigo cyitwa Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali,
amahugurwa yitabiriwe n’abakozi ba AGESPRO bagera kuri 600.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano
ACP Mbonyumvunyi yabagaragarije ko mu mahoteri n’utubari hari
ibyaha biberamo bikorerwa abana, yanagarutse ku bantu bajya muri utwo tubari
n’amahoteri bakanywa inzoga bagasinda
barangiza bakajya gutwara imodoka.
Yasabye abakozi b’ibigo bicunga umutekano kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare mu
rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Yagize ati: ”Hari bamwe mu bantu bazana abana mu mahoteri
n’utubari bakabaha inzoga n’ibindi bisindisha cyangwa bakabahamo imirimo, hari
abasambanyirizamo abana b’abakobwa. Hari abaza bafite imodoka bakanywa
bagasinda barangiza bagasubira mu modoka gutwara mukanya bakaba bakoze
impanuka, ibyo byose bibera aho murinda,
ntimukabirebere mujye mwihutira gutanga amakuru hakiri kare.”
ACP Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko ibigo byigenga bicunga umutekano bikunze kuba biri
ahantu henshi mu gihugu, abasaba ko baba ijisho ry’izindi nzego z’igihugu
zishinzwe umutekano. Yanavuze ko muri rusange imikoranire ya Polisi y’u Rwanda
n’ibigo byigenga bishinzwe umutekano ari
myiza cyane kuko ari na Polisi y’u Rwanda ibishinzwe.
ACP Mbonyumuvunyi yagize ati: ”Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’ibi bigo ni
myiza cyane, nitwe tubaha ibyangombwa byo gukora, tubaha amahugurwa, n’iyo bakosheje
turabacyaha. Urebye ibi bigo bidufasha mugucunga umutekano kuko turabakurikirana
tukabona bakora neza.”
Muyango Mbaguta Robert umuyobozi mukuru wa AGESPRO avuga ko bahagurukiye kurwanya abantu bazana abana mu tubari
bakabaha inzoga n’ibisindisha ndetse n’abamara gusinda bakajya gutwara imodoka
bikaba byateza impanuka.
Yagize ati: ”Hari amabwiriza yahawe ba nyir’utubari
n’amahoteri ndetse n’amaresitora basabwa gushyira ibyapa aho bakorera bibuza
umwana uri munsi y’imyaka 18 kwinjira mu
tubari, hari ibibuza abantu gutwara basinze. Twebwe icyo dukora n’ukugenzura ko
ayo mabwiriza yubahirijwe, aho bidakorwa tukavugana n’abashinzwe umutekano mu
tubari n’amahoteri bakihutira kubikora.”
Muyango yakomeje avuga ko n’iyo hagize ababirengaho abakozi ba AGESPRO batarebera, ko ahubwo bihutira gutanga amakuru ibyo bintu bigakumirwa hakiri kare. Ikigo kigenga gicunga umutekano cya AGESPRO mu gihugu hose gifitemo abakozi bagera ku 1854, abitabiriye aya mahugurwa y’umunsi umwe bageraga kuri 600.
Polisi y’u Rwanda irabahugura ku gukora kinyamwuga, uburyo bushya bwo gusaka ndetse no gukunda igihugu. Mu gihugu hose habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano bigera kuri 17, Polsi y’u Rwanda ikaba ifite gahunda yo kuzabigeraho byose bigahabwa amahugurwa nk’aya yahawe AGESPRO n’andi atandukanye.
Ibigo byigenga bicunga umutekano byahawe impanuro na Polisi y'u Rwanda
Src: Police.gov.rw
TANGA IGITECYEREZO