RFL
Kigali

Sedy Djano yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Be kind to one another' yakoranye na Riderman na Social Mula-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2019 19:51
0


Nyuma y'amezi 6 indirimbo ‘Be kind to one another' igiye hanze mu buryo bw'amajwi, kuri ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze. Ni indirimbo yanditswe n'umuhanzi Sedy uba muri Amerika, ayikorana n'abahanzi babiri b'amazina azwi ari bo Riderman na Social Mula.



Sedrick Djano (Sedy Djano) umenyerewe mu bikorwa by'urukundo ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mississipi, gusa ku bw’impamvu z’akazi akunze kuba muri Leta ya Texas.Tariki 05/09/2019 ni bwo Sedy yageze mu Rwanda nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ahita afata amashusho y'iyi ndirimbo ye yari imaze amezi 6 isohotse mu buryo bw'amajwi.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YA SEDY FT RIDERMAN&SOCIAL MULA


Sedy Djano mu ndirimbo yakoranye na Riderman na Social Mula

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Sedy Djano yavuze ko indirimbo ‘BE KIND TO ONE ANOTHER’ yayanditse akangurira buri wese kubanira neza mugenzi we. Ati: “Nayanditse ngamije gukangurira buri wese kubanirana neza na mugenzi we no gusangira duke ufite na mugenzi wawe udafite cyamgwa uwo urusha ubushobozi.” Twamubajije impamvu iyi ndirimbo yayikoranye na Riderman na Social Mula, adusubiza agira ati: “Riderman & Social Mula badufashije nk’uko n’undi wese yasaba undi ubufasha akamufasha rwose, and both are very good-person and great artist.”


Sedy na Social Mula mu ifatwa ry'amashusho ya 'Be kind to one another'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BE KIND TO ONE ANOTHER'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND