RFL
Kigali

Ibyo utamenye ku mukobwa wambitswe igikomo na Ne-Yo mu gitaramo yakoreye i Kigali

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/09/2019 18:03
0


Tariki 07 Nzeri 2019 ni bwo mu nyubako nshya ya Kigali Arena habereye igitaramo cy’amateka cyari cyatumiwemo umuhanzi wo muri Amerika Ne-Yo n’abandi bahanzi b’abanyarwanda, nyuma y’umuhango wo Kwita Izina Ingagi.



Ne-Yo wari utaramiye ku nshuro ya mbere mu rw’imisozi igihumbi yari yahuruje abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihumbi hafi ya bose bari bagiye kumuca iryera ku nshuro ya mbere. Igitaramo kigana ku musozo Ne-Yo yahamagaye abakunzi be ku rubyiniro, maze hazamuka abakobwa batatu barushanwa kubyina indirimbo ze.

Ne-Yo yakoresheje amatora aziguye mu bafana maze abenshi bahuriza kuri Veronica wari wagaragaje ubuhanga n’imbaraga nyinshi ku byina, maze amuha igikomo yari yambaye ku kaboko.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’uyu mukobwa yatubwiye ko akomoka muri Tanzaniya ariko akaba amaze amezi icyenda akorera ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro [Rwanda Revenue Authority]

Veronica yavuze ko asanzwe ari umukunzi wa Ne-Yo kuva akiri umwana ndetse yakunze indirimbo ze cyane cyane iyitwa “Do You” na “Because Of You.”

Yavuye aho atuye agiye kwishimisha nk’abandi bose ndetse ntiyatekerezaga ko ashobora kuza guhabwa amahirwe yo kubyinana n’iki cyamamare, ibintu avuga ko byamushimishije cyane.

Ati “Ntabwo nari nzi ko biri bube irushanwa, natekerezaga ko tugenda tukabyina gusa, sinari nzi ko nanatsinda ariko ndatsinda. Byaranshimishije cyane birandenga kuko abantu benshi barambwiraga ngo twakubonye, byaranshimishije kuba yarampaye iyi mpano.”

Mbere y’uko ava ku rubyiniro Ne-Yo yahobeye uyu mukobwa ndetse amwongorera amagambo umwanya muto. Veronica yatabwiye ko byari ukumushimira gusa nta kindi kidasanzwe yamubwiye.

Kugeza ubu igikomo yambitswe na Ne-Yo acyambaye ku kaboko k’iburyo, abajijwe niba ashobora kukigurisha, yavuze ko uwagishaka yamuca amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukobwa yari yahawe ubutumire bwo kujya mu kabyiniro Ne-Yo yagombaga kugaragaramo ariko ntiyabibasha gusa ngo baramutse bongeye kuvugana yamusaba ko yazitabira igitaramo cye kimwe ndetse akanamubyinira.

Ati “Numvaga kubyina, kumuhobera no kumpa iki gikomo byari bihagije. Twongeye kuvugana namusaba ko ikindi gihe aje muri Afurika cyangwa muri Amerika najya kubyina mu gitaramo cye n’ubwo atanyishyura.”

Nubwo atabyina nk’uwabigize umwuga Veronica abifiteho ubumenyi buhagije kuko yigeze no kubyigisha muri Thailand ndetse abyina mu bitaramo bimwe mu Bwongereza n’ubwo bitari bikomeye cyane.

Yemeza ko n’ubu ari mu Rwanda uwamukenera ngo amubyinire yabyemeza atazuyaje mu gihe cyose yaba amwishyura. Abahanzi akunda ni The Ben na Amalon agakunda kubyina “Bape” na “Ribuyu” za DJ Pius. 

Veronica yahize abakobwa babiri bari bahanganye

Veronica yarenzwe n'ibyishimo nyuma yo gutworwa na Ne-Yo

Veronica yabyinishije Ne-Yo aremera

Igikomo Veronica yahawe na Ne-Yo ngo yakigurisha amafaranga ibihumbi 30





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND