Tariki 07 Nzeri 2019 ni bwo mu nyubako nshya ya Kigali Arena habereye igitaramo cy’amateka cyari cyatumiwemo umuhanzi wo muri Amerika Ne-Yo n’abandi bahanzi b’abanyarwanda, nyuma y’umuhango wo Kwita Izina Ingagi.
Ne-Yo wari utaramiye ku nshuro ya mbere mu rw’imisozi igihumbi yari yahuruje abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihumbi hafi ya bose bari bagiye kumuca iryera ku nshuro ya mbere. Igitaramo kigana ku musozo Ne-Yo yahamagaye abakunzi be ku rubyiniro, maze hazamuka abakobwa batatu barushanwa kubyina indirimbo ze.
Ne-Yo yakoresheje amatora aziguye mu bafana maze
abenshi bahuriza kuri Veronica wari wagaragaje ubuhanga n’imbaraga nyinshi ku
byina, maze amuha igikomo yari yambaye ku kaboko.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’uyu mukobwa
yatubwiye ko akomoka muri Tanzaniya ariko akaba amaze amezi icyenda akorera
ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro [Rwanda Revenue Authority]
Veronica yavuze ko asanzwe ari umukunzi wa Ne-Yo kuva
akiri umwana ndetse yakunze indirimbo ze cyane cyane iyitwa “Do You” na “Because
Of You.”
Yavuye aho atuye agiye kwishimisha nk’abandi bose
ndetse ntiyatekerezaga ko ashobora kuza guhabwa amahirwe yo kubyinana n’iki
cyamamare, ibintu avuga ko byamushimishije cyane.
Ati “Ntabwo nari nzi ko biri bube irushanwa, natekerezaga
ko tugenda tukabyina gusa, sinari nzi ko nanatsinda ariko ndatsinda. Byaranshimishije
cyane birandenga kuko abantu benshi barambwiraga ngo twakubonye,
byaranshimishije kuba yarampaye iyi mpano.”
Mbere y’uko ava ku rubyiniro Ne-Yo yahobeye uyu
mukobwa ndetse amwongorera amagambo umwanya muto. Veronica yatabwiye ko byari
ukumushimira gusa nta kindi kidasanzwe yamubwiye.
Kugeza ubu igikomo yambitswe na Ne-Yo acyambaye ku
kaboko k’iburyo, abajijwe niba ashobora kukigurisha, yavuze ko uwagishaka
yamuca amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukobwa yari yahawe ubutumire bwo kujya mu
kabyiniro Ne-Yo yagombaga kugaragaramo ariko ntiyabibasha gusa ngo baramutse
bongeye kuvugana yamusaba ko yazitabira igitaramo cye kimwe ndetse
akanamubyinira.
Ati “Numvaga kubyina, kumuhobera no kumpa iki gikomo
byari bihagije. Twongeye kuvugana namusaba ko ikindi gihe aje muri Afurika
cyangwa muri Amerika najya kubyina mu gitaramo cye n’ubwo atanyishyura.”
Nubwo atabyina nk’uwabigize umwuga Veronica abifiteho
ubumenyi buhagije kuko yigeze no kubyigisha muri Thailand ndetse abyina mu
bitaramo bimwe mu Bwongereza n’ubwo bitari bikomeye cyane.
Yemeza ko n’ubu ari mu Rwanda uwamukenera ngo amubyinire yabyemeza atazuyaje mu gihe cyose yaba amwishyura. Abahanzi akunda ni The Ben na Amalon agakunda kubyina “Bape” na “Ribuyu” za DJ Pius.
Veronica yahize abakobwa babiri bari bahanganye
Veronica yarenzwe n'ibyishimo nyuma yo gutworwa na Ne-Yo
Veronica yabyinishije Ne-Yo aremera
Igikomo Veronica yahawe na Ne-Yo ngo yakigurisha amafaranga ibihumbi 30
TANGA IGITECYEREZO