RFL
Kigali

U Rwanda mu bihugu 13 byitabiriye ihuriro nyafurika ku muco w’amahoro muri Angola-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2019 12:32
0


Guhera kuri uyu wa 18 kugeza kuwa 22 Nzeli 2019, mu murwa mukuru wa Angola, Luanda hari kubera ihuriro nyafurika ku muco w’amahoro (Luanda Biennial Pan-African Forum for the Culture of Peace). U Rwanda ruri mu bihugu 13 byitabiriye iri huriro nyafurika.



U Rwanda ni kimwe mu bihugu 13 byitabiriye iri huriro: Namibia, Maroc, Mali, Egypt, Kenya, Afrika y’Epfo, Rwanda, Cuba, Brasil, Portugal, Italy, Cap Vert na Angola.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri huriro wabaye kuri uyu wa 18 Nzeri 2019, muri Centro de Convençoes Talatona, igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’Igihugu cya Angola HE João Lourenço.

Ibirori byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bya Mali na Namibia, intumwa za UN, AU, UNESCO, Abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, urubyiruko n’abagore, itangazamakuru mpuzamahanga n’abandi.

U Rwanda ruhagarariwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, ryageze i Luanda ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2019.

Abanyarwanda bitabiriye iyi gahunda bazagira uruhare mu biganiro mbwirwaruhame, byibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro, gukumira, kurwanya no gukemura amakimbirane, uruhare rw’umugore n’urubyiruko mu iterambere.

Abahanzi ba muzika n’abashushanya baserutse mu iserukiramuco ryatangijwe muri iri huriro nyafurika ku muco w’amahoro.

Muri abo bahanzi harimo abashushanya imbonankubone (live painting) ku buryo bwihuse kandi bubereye ijisho bagaragaye cyane mu marushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi.

U Rwanda rwitezweho gusangiza abandi banyafurika ubunararibonye ku kurwanya no gukumira amakimbirane binyuze mu bikorwa bishingiye ku mateka n’umuco warwo.

Bizasobanurirwa mu biganiro mbwirwaruhame no mu imurika rigaragaza umwimerere w’u Rwanda mu gushaka ibisubizo bishingiye ku muco no kwigira kw’Abanyarwanda (Home Grown Solutions (Gacaca, Abunzi, Itorero, Girinka, Umuganda, Ubudehe,...).

Mu gutangiza iserukiramuco ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 abahanzi bahurijwe hamwe basusurutsa benshi muri uwo muhango. 

Muri iri serukiramuco ry’umuco niho hari ibikorwa by’ubuhanzi byose n’imurikabikorwa. Ahari kumurikirwa ibikorwa by’u Rwanda hatangiye gukora kuri uyu wa 18 Nzeri ni ukugeza kuwa 222 Nzeri 2019.

Harerekanwa kwigira kw'abanyarwanda hashingiwe ku muco mu bisobanuro byanditse n'amafoto ndese na video kuri ‘screen’ ababasura bakurikirana amatsiko menshi.

Minister w’Umuco na Siporo mu Rwanda, uwo muri Angola, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola basuye ‘stands’ zitandukanye n'iy'u Rwanda. Abahanzi nyarwanda babataramiye babyina Kinyarwanda.

Umwe mu bari muri Angola yatangarije INYARWANDA ko benshi banyuzwe n’ibyo u Rwanda rwamuritse ndetse no kuba abanyarwanda bambaye Kinyarwanda. Ati “Ikigaragara ni uko u Rwanda rufite isura nziza cyane mu mahanga. Abo tuganira bose barashima intambwe imaze guterwa mu Rwanda.”

Abahanzi 10 ba muzika n'abanyabugeni mberajisho bari mu baserukiye u Rwanda

U Rwanda mu bihugu 13 byitabiriye ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro muri Angola

AMAFOTO: Twitter@Minispoc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND