RFL
Kigali

Winner mu ndirimbo ‘Work’ yavugiye ba ‘Slayqueen’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2019 17:55
0


Gitego Cedrick ukoresha mu muziki izina rya Winner yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Work’ yakoze agamije gushishikariza abantu kwizerera mu gukora kurusha guhabwa.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 16 Nzeri 2019, igizwe n’iminota ebiri n’amasegonda 56’. Yiyongere ku rutonde rw’indirimbo nka ‘Super woman’, ‘Enemies’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Selecto’ yakoranye na Social Mula n’izindi.

Yatangarije INYARWANDA ko indirimbo ‘Work’ ayikora yatekereje kuri benshi bakora inyungu ivamo ntivugweho rumwe. Yatanze urugero avuga ko nka ‘slayqueen’ bakora akazi gatandukanye ariko bakitwa indaya.

Avuga ko hari nk’igihe umukobwa agura imodoka ariko bikavugwa ko yayiguriwe n’abagabo nyamara ngo iba yavuye mu byuya yabize. Uyu muhanzi asaba ko buri kintu cyose umuntu akora akwiye gushyira imbere gukora yitanga.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Muta umwanya muvuga we akorera cash yamara kuzigwiza ivuzi vuzi rikanga rikaba ryishi mu mwita slayQueen umukobwa wakijijwe n'uburaya nyamara zaburaya iyo ntago abaryamye aba abira icyuya kuba Winner nihatari birasaba ube tayali.”

Ba Slayqueen yavuze muri iyi ndirimbo ni abanyabirori! Bagaragara kenshi mu myambaro igezweho ntibatangwa n'aho umuziki uvugira bigaruriye imbuga nkoranyambaga. Biyerekana kenshi mu mahoteli akomeye basohotse, bikavugwa ko birirwa mu iraha badakora.

Winner yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Work'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WORK' YA WINNER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND