Ababyinnyi b’abanyarwanda bibumbuye mu itsinda rya Silver Beat ryashinzwe na Sherrie Silver rizabyina mu nama ikomeye ya Goalkeepers 2019 izabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Goalkeepers ni inama ngarukamwaka yatangijwe mu 2017
na Bill & Melinda Gates Foundation mu rwego rwo kugira uruhare mu kugera ku
ntego zigamije iterambere rirambye [Global Goals for Sustainable Development]
umuryango w’Abibumbye wihaye kugeraho mu 2030.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya gatatu izaba kuva
tariki 24 kugera tariki 25 Nzeli 2019 aho izitabirwa n’abantu bakomeye ku Isi
mu ngeri zitandukanye.
Barimo umuherwe
Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates,
Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, Umunyamabanga Wungirije wa
ONU, Amina Mohammed, umuhanzikazi Sona Jobarteh ukomoka muri Gambia n’abandi.
Iyi nama kandi izitabirwa n’umubyinnyikazi ukomoka mu
Rwanda Sherrie Silver aho azaba ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi yashinze mu
Rwanda ryitwa Silver Beat aho bazabyinira imbere y’abakomeye bazaba bari i New
York.
Umwe mu bagize iri tsinda yabwiye INYARWANDA ko
bazahaguruka i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Nzeri 2019.
Ubwo Sherrie Silver yaherukaga mu Rwanda yafatanyije n’aba babyinnyi mu gitaramo cyo “kwita Izina” cyabereye muri Kigali Arena aharirimbiye umuhanzi Ne-Yo muri Amerika, Meddy n’abandi.
Bahuriye mu mishinga itandukanye irimo indirimbo yitwa “Jambo” y’Abataliyani Takagi na Ketra bafatanyije na Giusy Ferreri na Omi wo muri Jamaica.
Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga umaze kubaka izina ku Isi. Mu mwaka ushize yegukanye igihembo cya MTV Music Video Awards abikesha imbyino yashyize mu mashusho y’indirimbo This is America ya Childish Gambino.
Ababyinnyi b'abanyarwanda bagiye kujya muri Amerika ku bwa Sherrie Silver
Sherrie Silver yaherukaga kubyinana n'aba basore mu gitaramo cyo Kwita Izina
TANGA IGITECYEREZO