RFL
Kigali

Riderman yunamiye umukinnyi wa filime ‘Rwasa’ mu gitaramo cyo kuganura Kigali Arena-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 23:10
0


Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman, yasabye abitabiriye igitaramo yaririmbyemo muri Kigali Arena gufata amasegonda icumi yo kuzirikana umukinnyi wa filime nyarwanda Nsanzamahoro Denis wamamaye nka ‘Rwasa’ witabye Imana ku wa kane w’iki cyumweru.



Riderman yavuze ko ‘Rwasa’ yakoze byinshi kandi byiza mu gihe cye. Avuga ko ari umwe mu bakinnyi b’abahanga bigaragaje muri Cinema.

Uyu muhanzi yahishuye ko amaze igihe arwaye ariko ko atari gusuzugura abafana bamwitabye mu gitaramo cyo kuganura Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019.

Yagize ati “Yitwa Denis yakinnye muri filime nyinshi nka ‘Rwasa’ reka dufate amasegonda icumi yonyine kugira ngo tumwibuke. Yakoze ibintu byinshi. Ntabwo tuzamwibagirwa.”

Uyu muraperi Riderman yaserutse ku rubyiniro saa tatu n’iminota 45’. Yari yambaye ingofero ifite ibara ry’icyatsi, imisatsi yakaraze nk’ibisanzwe, isaha ku kuboko n’indi mirimbo, yarengejeho ikote ry’imbeho.

Yahereye ku ndirimbo yise “Inyuguti ya R” imaze igihe isohotse ku rubuga rwa Youtube. Uyu muraperi yaririmbye afashwa na Symphony Band ndetse n’umuraperi Siti True Karigombe umufasha igihe kinini mu birori no mu bitaramo aririmbamo. Riderman yavuze ko Karigombe ari umuraperi mwiza w’ejo hazaza.'

Ibihumbi n'ibihumbi byitabiriye igitaramo muri Kigali Arena

Yakomereje ku ndirimbo “Umwana w’umuhanda” imaze imyaka irenga itanu isohotse. Ni imwe mu ndirimbo yamufashije kumenyekana  birushijeho mu kibuga cy’umuziki. Yakomereje ku ndirimbo yise “Ikinyarwanda” yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie.  

Yahise aririmba indirimbo “Horo” akomereza ku ndirimbo “Abanyabirori” yamuhaye igikundiro mu gihe amaze mu muziki. “Abanyabirori” n’indirimbo yaririmbye henshi akishimirwa mu buryo bukomeye. Ifite umudiho udasanzwe igasemburwa n’amagambo ayigize atuma benshi bayiririmba bitera hejuru.

Nta cyaka muri Kigali Arena! Ibinyobwa by’uruganda rwa Bralirwa byafashishije benshi kwizihirwa n’igitaramo.

Ahabereye igitaramo hari ibyapa byamamaza #VisitRwanda, mu nyakiramashusho zigera kuri zirindwi zari muri Kigali Arena hanyuzwagaho ubutumwa busaba abantu kudatwara imodoka banyweye ibisindisha. Riderman yavuye ku rubyiniro saa yine n’iminota 05’.

Riderman yavuze ko 'Rwasa' yari umukinnyi mwiza wa filime

Siti True Karigombe ni we wafashije Riderman mu miririmbire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND