RFL
Kigali

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe bwahuriranye n’isabukuru ye asezeranywa na se-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2019 17:08
1


Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 07/09/2019 Deborah Masasu umukobwa w’Intumwa y’Imana Masasu Yoshuwa uyobora Evangelical Restoration church ku isi, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata n’umugabo we Musafiri Thacien.



Deborah Masasu ni imfura ya Apotre Masasu na Lydia Masasu. Avuka mu muryango w'abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu. Ni we watangije itsinda rya Shining Stars ribyinira Imana mu mbyino zitandukanye yaba iza kinyarwanda n'izindi zigezweho ku isi.

Deborah Masasu Uwamahoro afite impano y'ivugabutumwa akomora ku babyeyi be. Asanzwe akora ubushabitsi (Business) mu cyitwa Deborah Masasu Collection (African Collection). Kuri ubu yamaze kurushinga n’umukunzi we Musafiri Thacien usanzwe ari umuganga mu buzima busanzwe.


Deborah Masasu na Thacien Musafiri ku munsi w'ubukwe bwabo

Deborah na Thacien basezeraniye mu rusengero rwa ERC Masoro kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wayobowe na Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana witabirwa na benshi biganjemo n’abakristo ba Evangelical Restoration church bari banyotewe cyane n’ubukwe bw’umwana w’umushumba wabo Apotre Masasu bakunze kwita ‘Daddy’.


Ubukwe bwa Deborah bwahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko

Umutekano wari wakajijwe muri ubu bukwe dore ko babanje kwangira abanyamakuru gufotora, nyuma bakaza kubemerera umuhango ugeze hagati dore ko abageni baburaga iminota micye bagasoza kwambikana impeta. Akandi gashya kabereye muri ubu bukwe ni uko Pastor Lydia Masasu umubyeyi wa Deborah Masasu yakoze mu nganzo akaririmbira abageni.


Apotre Masasu ni we wasezeranije umukobwa we 

Abakristo n’abandi batashye ubu bukwe bahise bahaguruka bakoma amashyi menshi bavuza akaruru k’ibyishimo bacinya umudiho. Ubukwe bwa Deborah Masasu bwahuriranye n’itariki yizihizaho umunsi w’amavuko. Ibi byatumye mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, uyu mukobwa atungurwa aririmbirwa indirimbo yo kwizihiza isabukuru, abageni n’abari mu birori bose barizihirwa. Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, Deborah na Thacien barambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana babasabira umugisha uva ku Mana.

Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose

Ibirori byo kwiyakira (Reception) byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko hinjiye gusa abari bafite ubutumire (Invitation). Umukobwa umwe usengera muri ERC Masoro yabwiye Inyarwanda ko atiriwe ajyayo kuko nta butumire afite. 

Tariki 31/08/2019 ni bwo Deborah Masasu Uwamahoro yasabwe anakobwa n'umukunzi we Musafiri Thacien mu muhango wabereye hafi n'ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Tariki 25/08/2019 ni bwo Deborah Masasu yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal shower) ahabwa impanuro z’uko azarwubaka rugakomera. Yari yambaye ikanzu nziza cyane igera ku birenge ndetse n’ivara ku mutwe.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2019 ni bwo Musafiri Thacien yambitse impeta umukunzi we Deborah, ayimwambikira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umukunzi we yari amaze iminsi aba. Yateye ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza ahita amubwira 'YEGO/YES'.

KANDA HANO UREBE DEBORAH ABWIRA 'YEGO' UMUKUNZI WE

Musafiri Thacien yahise yambika umukunzi we impeta nuko barahoberana buri umwe areba undi akana ko mu jisho. Kubera ibinezaneza byinshi Deborah yari afite yabanje guha umukunzi we akaboko k'iburyo ngo amwambike impeta, nyuma ahita yiyumvisha ko bitabaho amuha akaboko k'ibumoso.

Byari ibyishimo by’ikirenga ubwo abakristo ba ERC Masoro batangarizwaga bwa mbere inkuru y’ubukwe bwa Deborah Masasu

Tariki 19 Gicurasi 2019 ni bwo abakristo ba ERC Masoro batangarijwe bwa mbere ko Deborah Masasu agiye gukora ubukwe. Pastor Lydia Masasu nyina wa Deborah Masasu ni we wayoboye umuhango wo kwerekana abasore n’inkumi bagiye kurushinga barimo n'umukunzi wa Deborah. Ubwo yari ageze ku mukwe we, byabaye ibindi bindi dore ko abakristo baganjije ijwi rye bitewe n’ukuntu bari bishimiye cyane inkuru y’ubukwe bwa Deborah Masasu.


Deborah na Thacien barambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana

Mu iteraniro rya mbere, Pastor Lydia Masasu yagize ati: (…) Hari undi tugiye ‘kwerekana’ (abakristo bahita batera akaruru k’ibyishimo n’amashyi menshi). Pastor Lydia Masasu ati “Mwamumenye se?”, Bati “Yego”. Pastor Lydia Masasu ati “Ni uwitwa…., twitonde, ni ukwifata, yitwa Musafiri Thacien”. Abakristo bahita batera indirimbo ivuga ngo “Uwo mugabo nanjye ndamwemera”.

Pastor Lydia Masasu yakomeje agira ati: “Musafiri Thacien ni we fiyanse wa Uwamahoro Deborah Masasu.” Abakristo bahise bahaguruka bakoma amashyi menshyi, nuko Pastor Lydia ati “Murakoze guhaguruka,…Uwamahoro Masasu mwamumenye? Ni nde?” Abisubiramo ati “Ni nde?”,…

Abakristo bati “Imfura yawe”, nawe ati “Imfura yanjye na nde?”, abakristo bati “Na Daddy” (bavugaga Apotre Masasu). Pastor Lydia ati “Dukomere Imana amashyi noneho ….Deborah ntawuhari hano, Imana yamugiriye ineza yo kujya muri Amerika abona ibipapuro (Documents) kandi ndashima Imana ko yamuhaye akazi ndabishimira Imana cyane.”


Pastor Lydia Masasu ubwo yari amaze gutangaza inkuru y'ubukwe bw'umukobwa we

Mu materaniro ya kabiri yo ku wa 19 Gicurasi 2019, Pastor Lydia Masasu yavuze ko mu materaniro ya mbere byamugoye cyane kwakira umukunzi wa Deborah. Yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko umukwe we, bamusengeye cyane we na Apotre Masasu.

Yagize ati “Mu materaniro ya mbere hari abafiyanse nakiriye ariko ndashaka kwakira ku mwihariko umuntu twasengeye njyewe na Daddy n’abana b’itorero ndashaka kwakira umufiyanse wa Deborah. (Abakristo bahise batera akaruru k’ibyishimo). Mu iteraniro rya mbere, byangoye kubivuga, imirimo yari myinshi cyane,..Musafiri karibu sana." Musafiri yahise ajya imbere ku ruhimbi, ahoberana na Pastor Lydia Masasu.


Pastor Lydia Masasu yaririmbiye abageni ku munsi w'ubukwe bwabo

Abakristo ba Restoration church bishimiye cyane Couple ya Musafiri na Deborah. Amaze gusoma ubutumwa bw’abakristo batandukanye banyujije kuri Youtube ku mashusho y’amateraniro ya ERC Masoro na cyane ko icyo atari mu Rwanda Deborah Masasu nawe yabashimiye cyane ati ”Thanks family” bisobanuye ngo “Murakoze muryango”.

Deborah na Musafiri barushinze nyuma y’igihe kitari gito bamaze bakundana, gusa amakuru y'urukundo rwabo bayagize ibanga mu buryo bwose bushoboka dore ko yamenyekanye habura iminsi micye bakarangwa mu rusengero. Nyuma yo kurangwa, benshi bagiye bagaragaza ko batewe amatsiko b’ubukwe bwa Deborah dore ko akunzwe cyane muri ERC Masoro ukongeraho ko hari haciye n’igihe kinini ataba mu Rwanda.

Deborah Masasu akoze ubukwe nyuma y’umwaka n’amezi atandatu avuzwe mu rukundo rw’ibanga n’umuhanzi Patient Bizimana

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, ni bwo hatangajwe inkuru zivuga ko Patient Bizimana na Deborah Masasu baba bari mu rukundo rw'ibanga. Iyo nkuru yagiye hanze nyuma y'aho tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo Isi yose yizihizaga umunsi wahariwe abakundana, Patient Bizimana na Masasu Deborah bandikiranye ubutumwa busa n’ubukomoza ku rukundo.


Byari ibyishimo bikomeye ku munsi w'ubukwe bwa Deborah na Thacien

Icyo gihe Patient Bizimana yaranditse ati:“Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane (…). Ndi njye nyine.” Deborah Masasu yasubije Patient Bizimana ko yatinze kumutumira anamwibutsa ko yamwanze, ati: “Patient Bizimana, ntiwanyanze se? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze cyane. Ntiwantumiye hakiri kare (…) Sinkiri njyenyine, ubu mfite Yesu.”

Patient Bizimana yabajijwe na Inyarwanda.com niba koko yarateye indobo Deborah Masasu, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ibyo ntacyo mbivugaho" Usibye Patient Bizimana wirinze kugira icyo avuga kuri aya makuru, nta na rimwe na Deborah Masasu yigeze agira icyo avuga mu itangazamakuru ku rukundo rwe na Patient Bizimana. Kuri ubu rero Deboah Masasu yamaze gukora ubukwe bw’agatangaza arushingana n’umukunzi we Musafiri Thacien.

Thacien umukunzi wa Deborah


Deborah Masasu umukunzi wa Thacien Musafiri


Inseko ya Deborah ku munsi w'ubukwe bwe


Ababyeyi ba Deborah Masasu (Ifoto:Ububiko)

Pastor Lydia Masasu yaririmbiye abageni



Deborah&Thacien mu muhango wo gusaba no gukwa


Deborah Masasu mu birori yakorewe byo gusezera ubukumi


Musafiri Thacien ubwo yateraga ivi agasaba Deborah kuzamubera umugore


Thacien na Deborah nyuma y'igikorwa cyo 'gutera ivi' cyabereye muri Amerika

AMAFOTO (UBUKWE): Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j.c G4 years ago
    It is good for me and others





Inyarwanda BACKGROUND