Kigali

Byumvuhore yakoreye igitaramo i Huye yigiye gufata gitari, ashima Masabo wamukundishije ivuko rye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 12:15
0


Byumvuhore Jean Baptiste umuhannzi w’umuhanga utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, yakoreye igitaramo gikomeye i Huye aho yigiye gufata gitari yamwambukije imipaka ashyigikiwe n’ijwi rye ryatanze ubutumwa bwiza mu bihangano bikomeye afite bidacuyuka.



Uyu muhanzi w’umunyabigwi yaririmbiye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019. Igitaramo yakoreye muri aka karere cyakoreye mu ngata icyo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kuya 30 Kanama 2019.

Yaririmbye afatanyije na Korali Ijuru. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege. Yaririmbye indirimbo nka “Aho hantu nihe”,  “Umbabarire mawe” n’izindi nyinshi zatumye abitabiriye iki gitaramo basigarana ibyishimo.

Imbere y’abitabiriye igitaramo Byumvuhore yakoreye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye; yavuze ko yishimiye kuririmbira Butare nk’ahantu yigiye gufatira gitari muri Groupe Scolaire Officiel de Butare

Yavuze ko yayifashe ayitiye kuko kuyibona bitari byoroshye. Ngo gitari ntizapfaga kuboneka mu Rwanda. Uyu muhanzi yavuze ko ajya asubiramo indirimbo z’abahandi bahanzi kugira ngo batibagirana kandi aribo bamubanjirije.

Muri iki gitaramo yashimye by’umwihariko umuhanzi Masabo Nyangenzi kuko yaririmbaga ku bwiza bw’u Rwanda mu ndirimbo zakunzwe kugeza n’ubu. Avuga ko yangaga iwabo ku 'Kibuye' kubera imisozi yaho ariko nyuma yaje kuhakunda kubera umuhanzi Masabo.

Masabo azwi cyane mu ndirimbo nka “Wimpa Ijambo”, “Mu buzima”, “Gitari yanjye” n’izindi nyinshi.

Byumvuhore avuga ko atarabona amaso ku maso ingagi bitewe n’uko afite ubumuga bw’amagaru. Bamwe mu bafite ubumuga bitabiriye iki gitaramo bagaragaje akanyamuneza ndetse barabyina bikomeye. 

Umuyobozi wa HVP Gatagara, Kizito yatangarije INYARWANDA ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019, Byumvuhore ataramira abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa gatagara i Huye.

N'ubwo bagiye bagorwa n'ikibazo cy'amajwi ariko igitaramo cyanyuze umubare munini

Byumvuhore yasigiye ibyishimo ab'i Huye

Yashimye Masabo watumye akunda ivuko rye

Abafite ubumuga bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo cy'ubudasa

REBA HANO IGITARAMO CY'AMATEKA BYUMVUHORE YAKOREYE I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND