RFL
Kigali

Mercy Chinwo ukunzwe mu ndirimbo 'Excess Love' yahawe impano y'imodoka nshya ku isabukuru ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2019 10:17
0


Mercy Chinwo umuhanzikazi wo muri Nigeria ukunzwe by'ikirenga mu ndirimbo 'Excess Love' yahawe impano y'imodoka nshya ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko. Iki gikorwa cy'urukundo yakorewe cyamukoze ku mutima ashimira cyane abamuhaye iyi mpano.



'Excess Love' ni indirimbo yatumbagije ubwamamare bwa Mercy Chinwo. Imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 30 mu gihe cy'umwaka umwe n'amezi macye imaze kuri Youtube. Iyi ndirimbo irakunzwe cyane muri Nigeria no mu bindi bihugu bitandukanye n'u Rwanda rurimo. Safi Madiba wa hano mu Rwanda aherutse gusubiramo iyi ndirimbo mu buryo bwa 'Cover' nyuma yo kuyikunda cyane.


Mercy Chinwo yeretswe urukundo ku isabukuru ye y'amavuko

Tariki 5/09/2019 ubwo uyu muhanzikazi Mercy Chinwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 29 yahawe impano y'imodoka ya Lexus ayihabwa na EeZee Conceptz Global, kompanyi ifasha uyu muhanzikazi mu muziki we, iyi kompanyi ikaba iyoborwa na EeZee Tee wavuze ko Mercy Chinwo akwiriye ibirenze imodoka. Josh 2 Funny, Apeh Harrison na Chris Morgan ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Mercy Chinwo yasazwe n'ibyishimo yibaza icyo yakoze kugira ngo ahabwe impano nziza nk'iyo yahawe. Ati "Ni iki nakoze ngo nkundwe urukundo rwose. Ni iki nabakoreye mwa bantu mwe EeZeeconceptz (yashyizeho utumenyetso tw'umuntu urimo kurira), mbiseguyeho nzongera mbikore ndetse nongere mbikore. Mwakoze kunyishimira."


Ibyishimo byamurenze ku bw'ibyo yakorewe ku isabukuru ye y'amavuko


Imodoka Mercy Chinwo yahawe ku isabukuru ye y'amavuko


Mercy Chinwo yakorewe ibirori bikomeye ku isabukuru ye y'amavuko

REBA HANO 'EXCESS LOVE' YA MERCY CHINWO


REBA HANO 'EXCESS LOVE COVER' YA SAFI MADIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND