RFL
Kigali

Konti y’umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter aba hackers bayibye igihe kigera ku minota 20

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/08/2019 20:03
0


Konti ya CEO wa Twitter“Jack Dorsey” yibasiwe na ba rushimusi bamenyerewe ku izina rya “Hackers”. Nyuma yo kwiba iyi konti, ni bwo aba hackers bakoresheje konti y'uyu muyobozi bakwirakwiza ubutumwa bwiganjemo ubujyanye n’ironda ruhu.



Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’igicamunsi ni bwo konti y’uyu muyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter yibasiwe mu gihe gisaga iminota 20. 

Ese ibi byakozwe gute?Icyabaye ku rukuta ry’uyu muyobozi akaba n'uwashinze urubuga rwa Twitter “CEO Jack Dorsey”, aba hackers bafashe nimero ya telefone yari ibaruye ku rukuta rwe nyuma barayihindura ibizwi nka “simswapping cyangwa simjacking” nyuma bongeyeho ubuhanga bwa mudasobwa bibafasha kwinjira muri konti y'uyu mugabo. 

Nk'uko ubuyobozi bwa twitter bwabitangarije BBC bavuze ko nyuma yuko ababa bajura babonye ubushobozi bwo kwinjira muri konti, icyo bakoze ni uko batangiye gusakaza ubutumwa bubi binyuze ku rukuta rw’uyu mugabo ndetse n'ibintu bihabanye n'ibyo uyu mugabo yari asanzwe atangaza birangajwe imbere n’ubutumwa bw’ironda ruhu ndetse bagendaga banohereza ubutumwa abantu bakurikirana uyu mugabo. 

Byakomeje kuvugwa ko intandaro y'ukwibwa urukuta rwa Twitter rw'uyu muyobozi mukuru byatewe n’ikigo cyaguzwe na Twitter ahagana muri 2010 cyitwa Claudhopper kuko ngo cyakoreshwa mu koherezanya ubutumwa bugufi. Abahanga bari gukurikirana iki kibazo ndetse n’imizi yacyo bavuze ko abajura bashobora kuba binjiriye muri system yakoreshwaga n'iki kigo.Jack Dorsey umuyobozi mukuru wa Twitter 

Abantu bari bibye urukuta rw'uyu muyobozi byaje kurangira barwambuwe ndetse n’ubutumwa bari banditse burasibwa. Iki kigo cyaje ndetse no gutambutsa ubutumwa kuri uru rukuta rw’umuyobozi bababwira ko iyi konti yasubiye mu biganza byabo ndetse ko magingo aya rurinzwe cyane. Gusa ntabwo bwari ubwa mbere uyu mugabo yibwe konti ye kuko no muri 2016 nabwo barayinjirire arongera arayisubirana.

Inama zitangwa n’inzobere zivuga uko wakwirinda ibyago byo kwibwa konti yawe ukoresha ku mbuga nkoranyambaga izo ari zo zose!

Magingo aya imbuga nkoranyambaga ziraganje. Benshi bazikoresha mu bikorwa bya buri munsi ndetse benshi zabaye ubuzima bwabo kuko ubu iyo ushaka kumenya uko umuntu yiriwe cyangwa yaramutse ushobora kubimenya bitagombye kumuvugisha ahubwo binyuze mu byo yashyize ku nkuta ze z’inkoranyambaga. 

Imbuga nkoranyambaga zigomba kurindwa binyuze mu kuzifunga mu gihe utari kuzikoresha, ibizwi nka “logout”. Ikindi gukoresha imibare y’ibanga ikomeye nabyo byagufasha kwirinda ubu bujura, kandi ukirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bigize aho bihuriye na konti ukoresha kuri Banki mu rwego rwo kwirinda ubujuru bwakorwa ku mafaranga yawe. Guhora ufite amacyenga ku byo ufungura cyangwa wohererezwa n'abantu utazi ku mbuga nkoranyambaga ukoresha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND