RFL
Kigali

Rubavu: Apotre Nsengayire Bauduin arashinjwa gusambanya umukristo we imyaka 12, itorero rye ryafunzwe by'agateganyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2019 18:38
4


Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 18 Kanama 2019 ku rusengero rw'itorero SHAMMAH Ministries mu Mbugangari muri Rubavu habyukiye imvururu zatewe n'ifungwa ry'uru rusengero ruyobowe na Apotre Nsengayire Bauduin ushinjwa gusambanya abana b'abakobwa bakiri bato barimo umushinja kumusambanya imyaka 12.



Hagenimana Bauduine mbere yitwaga Hagenimana gusa. Nyuma yaje guhabwa izina rya Bauduine arihawe na Apotre Nsengayire Bauduin wamugize imbata ye y'ubusambanyi mu myaka 12 yose. Nyuma yo gusambanywa mu gihe kingana n'imyaka 12, Hagenimana Bauduine yaje gutobora avuga akarengane avuga ko yakorewe akabigira ibanga mu gukingira ikibaba Apotre Nsengayire. 

Yavuze ko gutangaza ibi yabikoze mu rwego rwo kuvugira n'abandi bana b'abakobwa nabo basambanyijwe n'uyu mugabo ukuriye itorero rya Shammah Ministries ry'i Rubavu. Ibi yabikoze mu ibaruwa yandikiye Mpuzamatorero yo mu karere ka Rubavu ndetse iyi baruwa yanayigejeje mu nzego zinyuranye za Leta. Ni ibaruwa yahaye umutwe ugira uti 'Gutabaza ku bw'akarengane'.


Ibaruwa Bauduine Hagenimana yandikiye inzego zinyuranye muri Rubavu


Urusengero rwa Shammah Ministries rw'i Rubavu

Hagenimana Bauduine umuvugizi wungirije mu itorero Shammah Ministries arashinja umuyobozi mukuru w'iri torero Apotre Nsengayire Bauduin kumuhohotera akamusambanya imyaka 12 ndetse anavuga ko hari abandi bana b'abakobwa benshi yasambanyije. Yaje gushyira ukuri hanze amena amabanga yose anavuga uko uyu mupasiteri yaje kumwita izina 'Baudine'. Impuzamatorero yo mu karere ka Rubavu yahagaritse inama yari yateguwe na Apotre Bauduin Nsengayire ndetse kugeza ubuyobozi bw'akagari iri torero rikoreramo bwamaze gufunga by'agateganyo iri torero. Hagenimana Bauduine yagize ati:

Itorero barifunze kuko ni ikibazo cyamaze kumenyekana, hari inama yari yateguwe na Apotre Nsengayire yayiteguye kuko hari kutumvikana byari biri mu itorero noneho bikubitiraho akarengane n'ubushukanyi nakorewe na Apotre Bauduin. Aya manama yose rero narayabonye mbona ko biza gutera imvururu kandi zitewe nawe mpitamo kwandika nsaba guhagarika izo nama ndetse mboneraho no guhuruza inzego zitandukanye kugira ngo barengere itorero n'abakobwa bakiri bato bari mu itorero.

Mbere Nsengayire Bauduin yahamagaraga mama akamubwira ngo ninze njye kumumesera ngo mukorere n'indi mirimo yo mu rugo kuko mu rugo bamwizeraga cyane natwe tukamufasha nka musawa wacu. Ntabwo twamwishishaga nagendaga gutyo nagerayo akanshuka kuko nari nkiri muto mufata nk'umuyobozi wanjye. Njye yari yarambitsemo ubwoba ndetse akanambwira ko umunsi abahanuzi bazanyegera ngo nihane ngomba kuzabahakanira ko kitigeze kibaho. Amaze kubona bikomeye ni bwo yanyegereye ambwira ko azampa umwanya mu itorero. Yaje no kuwumpa mfite imyaka 24 mu gihe nabonaga nanjye ubwanjye ntabikwiriye.

Yakomeje avuga ko uretse we hari n'abandi bakobwa benshi bashutswe na Apotre Nsengiyire Bauduin yamara kubimenya akabegera kugira amenye neza koko niba ari byo. Kuri iki kibazo twaganiriye n'impande zose hagati ya Apotre Nsengayire Bauduin na Hagenimana ndetse n'umuyobozi w'impuzamatorero Bishop Masasu ndetse n'ubuyobozi uru rusengero rwa SHAMMAH Ministries rwubatsemo.

Nyiri ubwite Apotre Nsengayire yabwiye INYARWANDA ko ntacyo yatangatiza itangazamakuru bitarava mu buyobozi. Bishop Murekezi Simon Masasu umuyobozi w'impuzamatorero ya Gikristo mu karere ka Rubavu wabwiye Inyarwanda.com ko batanze inama kuri Apotre Nsengayire Bauduin zo gukemura ibibazo byo mu itorero ubundi ibindi byo gufungura urusengero bikazaza nyuma y'iperereza riri gukorwa.

Rutarindwa Desire umuyobozi w'akagari ka Mbugangari yahamije INYARWANDA iby'ifugwa ry'urusengero rwa Shammah Ministries ruyoborwa na Apotre avuga ko babikoze mu buryo bwo gushaka umutekano ku bayoboke bahasengera. Yatangarije inyarwanda ko rusengero rwa Shammah Ministries ruzafungurwa ibibazo bafitanye nikimara gukemuka.


Apotre Nsengayire Bauduin arashinjwa ubusambanyi


Ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi wa Mpuzamatorero mu karere ka Rubavu

UMWANDITSI: Kwizera Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amina4 years ago
    uwo mukobwa n'ikiraya butwi umuntu asambanya undi kungufu imyaka 12 yose undi akaryumaho kugera agize imyanka 24 acyecuye akabona kuvuga??!! ubwo hari Urundi ruhande ruri kumukoresha nkuko bimenyerewe mungirwa madini zigezweho ubu.
  • FRIPALE4 years ago
    ariko uyu mu Apotre kumuhakanira bizagorana, ashinga itorero i rubavu yapandishije umuntu wicururizaga akagwa iruhande rwa GARE (aho iri ubu) ahashinga itorero aryita IBIKOKORWA- BY'UMWUKA, ubu hari station ya essance, ntiyateye kabiri ati ndi Apotre, arahanura karahava, ubigaye akagenda ngo afite umuvumo ntazabaho, ushubije ibyo adashaka ubanza yaranamburwaga amahirwe yo kuzajya mw'ijuru. ibye nuwo mukobwa byavugwaga kenshi, uko yigize Apotre akigira Represantant niko yise uwo mwana Baudouine amuzamura mu ntera amugira Represantant atarigeze aba n'umudiyakoni, ibibera mu masengero ya kirokore mur'iyi minsi cyane cyane i Rubavu?
  • Natal 4 years ago
    Uwo mugore nawe ni indaya tu. Imyaka 12 yararyumyeho! Uretse ko hari n'ikindi bapfa ariko nyine ikirura kirafashwe nta kundi.
  • Alexis4 years ago
    Mumyaka 12nibwo yamenya ko yafashwe kungufu,gusa hari byo yamusabye ntiyabimuha ari vumbura,ubwo nuburyarya sana!!!!





Inyarwanda BACKGROUND