RFL
Kigali

Meddy yeruye ko ashaka gukorana indirimbo na Nsengiyumva (Igisupusupu)

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/08/2019 17:08
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 ni bwo habaye igitaramo cya Iwacu Muzika Fest cyahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Diamond na Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu. Nyuma yo gutarama Nsengiyumva yaganiriye n'abanyamakuru ikiganiro yavuzemo amagambo akomeye yatumye Meddy asaba ko bakorana.



Mu kiganiro n'abanyamakuru Nsengiyumva yabajijwe uko afata Diamond arangije agira ati” Ni umuntu ukomeye ugeze muri ruriya rwego, ariko natwe mu Rwanda turihagije batazadusuzugura cyangwa ngo baduce amazi. Dufite abahanzi, kandi ujya ubumva ba Meddy bari mpuzamahanga kandi ujya gutera uburezi arabwibanza. Ntabwo nashimagiza uriya wo hakurya atazagira icyo amarira, ariko Meddy narwaye yatanga n’umusanzu ati uriya ni umunyarwanda.”

MeddyMeddy yasabye ko yakorana indirimbo na Igisupusupu,...

Aya magambo Meddy akiyabona yashimiye uyu mugabo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram agira ati” Ibitekerezo by’ukuri, Igisupusupu ndashaka indirimbo yacu twembi, sasa ababishinzwe babitugiremo.” Meddy yatangaje ibi mu gihe hari amakuru ahamya ko yaba ari mu Rwanda nyuma yo kuva muri Sychelle aho yataramiye mu minsi ishize agaca muri Ethiopie aho yasuye umuryango w’umukunzi we ubu akaba ari i Kigali aho yaje gusura umuryango we n’inshuti ze, bivuze ko iyi ndirimbo kuyikora atari ibintu byagorana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndikuryayo.jean.baphista4 years ago
    ibyonsengiyumva.avuganibyo.ahokugirango.ajyegutezabahandimberenibishoboka.ujyagutera.uburezi.arabwibanzanakoranenanameddy
  • Shimirwa samwel4 years ago
    Muraho bakunzi bamuzika turabakunda ya kuba medy yakorana indirimbo na Sengiyumva igisupusupu nibintu byiza nibahitinge tubarinyuma murakoze!!





Inyarwanda BACKGROUND