RFL
Kigali

Ishyamba si ryeru! Umwuka mubi wavutse hagati ya Gihozo na Urban Boys bakoranye indirimbo “Go Low”–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2019 15:53
0


Mu masaha macye ashize umuhanzikazi Gihozo Pacifique na Urban Bobys bashyize hanze indirimbo yabo nshya “Go Low”. Nyuma y’amasaha macye bashyize hanze iyi ndirimbo umwuka mubi wavutse hagati y’aba bahanzi bapfuye kutumvikana indirimbo ijya hanze cyane ko hari indirimbo ebyiri zenda kumera kimwe ariko zitari kimwe.



Ikibazo kijya kuvuka byatangiriye ku ndirimbo ebyiri zagiye hanze nyamara yakabaye iba indirimbo imwe. iki gihe ubwo uyu muhanzikazi yajya gushyira hanze indirimbo ye “Go Low” yisanze bimusaba kubanza kuyisubiramo ngo akurikiranye ibitero uko abishaka. Indirimbo ye uko ikurikirana habanza igitero cya Humble Jizzo hagakurikiraho Gihozo mu gihe haheruka igitero cya Nizzo Kaboss.

Iyi ndirimbo uyu mukobwa yanamaze gushyira ku rukuta rwe rwa Youtube ntabwo isa n'iyo Urban Boys bashyize iwabo cyane ko bo iyo bashyizeho habanza igitero cya Humble Jizzo hagakurikiraho Nizzo mu gihe uyu muhanzikazi ari we uheruka. Aganira na Inyarwanda Gihozo Pacifique yabwiye umunyamakuru ko indirimbo ya nyayo ari iri kuri konti ye ya Youtube aha akaba yasabye Urban Boys ko bamwumva bagasiba iyo bashyize hanze.

GihozoGihozo na Urban Boys bakoranye indirimbo "Go Low" yasohokanye n'amashusho yayo

Gihozo ushimira Urban Boys ko bamufashije bagakorana indirimbo yabasabye ko bamwumva bagakura indirimbo ye kuri shene yabo ya Youtube cyane ko atari na yo ndirimbo nyiri izina. Ibi kimwe n'ibindi bikubiye mu kiganiro cy'amashusho twagiranye n’uyu muhanzikazi. Ibindi kuri iyi nkuru bikubiyemo ibyo Urban Boys ivuga kuri iki kibazo tugiye gukomeza kubibakurikiranira ku buryo nta gihindutse tubabonera icyo Urban Boys ivuga kuri iki kibazo gisa n’icyafashe indi ntera.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GIHOZO USHINJA URBAN BOYS KUTAMWUMVA

REBA HANO INDIRIMBO GIHOZO AHAMYA KO YEMERA


REBA HANO INDIRIMBO IRI KURI SHENE YA YOUTUBE YA URBAN BOYS GIHOZO WE ATEMERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND