RFL
Kigali

Abahanzi ba Gospel bateguye igitaramo cyo gutabariza umwana w’imyaka 10 utabasha kuvuga no kugenda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2019 19:28
0


Ku gitekerezo cy’umuhanzi Eddie Mico umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu abahanzi banyuranye bo muri Gospel bagiye gukora igitaramo cyo gutabariza umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Esther Ishimwe ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze muri 2018.



Uyu mwana witwa Ishimwe Esther w'i Kabuga yahuye n’uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze muri 2018 mu kwezi kwa Werurwe (3) ubwo yavaga ku ishuri arimo gutaha, nuko imodoka ita umuhanda iramugonga arakomereka cyane. Iyo mpanuka yamusigiye uburwayi bukomeye dore ko usibye kuvunika amagufwa, yanamusigiye ibikomere ku bwoko. Kugeza ubu ntabasha kuvuga ndetse no kugenda. Biba biteye agahinda cyane kubona abavandimwe be barimo gukina ariko we atabasha kuvuga no kugenda.


Esther amaze umwaka akoze impanuka yamusigiye uburwayi bukomeye

Icyakora hari icyizere ko Ishimwe Esther yakongera akaba muzima nka mbere aramutse avuwe neza. Kugira ngo avurwe, hakenewe agera kuri $20,000 USD uyashyize mu manyarwanda akaba angana n’asaga Miliyoni 18. Aya mafaranga aramutse abonetse, uyu mwana yajya kuvurizwa mu Buhinde aho bamaze kubona abaganga bashobora kumuvura agakira. Ni muri urwo rwego abahanzi bo muri Gospel bishyize hamwe bategura igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

Eddie Mico wagize igitekerezo cyo gukora iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko bishyize hamwe nk’abahanzi bakora umuziki wa Gospel bategura igitaramo cyo gutabariza uyu mwana w’umukobwa kugira ngo avurwe kuko hari icyizere ko yakira aramutse avuwe n'abaganga b'inzobere. Iki gitaramo kizaba tariki 08/09/2019 kibere kuri Galaxy Hotel kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa. Kwinjira ni 5000Frw bakaguhamo icyo kunywa kidasindisha.


Abahanzi ba Gospel baherutse gusura uyu mwana Esther

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Stand For Esther Charity concert’ hazaba hari abahanzi banyuranye barimo; Eddie Mico, The Pink, Rene Patrick, Aline Gahongayire, James&Daniella, Joy Kaqueen, Dinah Uwera, Colombus, Di Spin, Kavutse Olivier, Arsene Tuyi, Ashimwe Dorcus n’abandi benshi. Ukeneye kugira inkunga utanga kuri Esther, ushobora guhamagara imwe muri izi nimero: 0785708897, 0788439060.

Zinda Victor se wa Ishimwe Esther yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mwana bamuvurije mu bitaro bitandukanye bya hano mu Rwanda birimo na King Faisal yamazemo amezi atandatu na Polyfam ari naho bari kumuvuriza muri iyi minsi bakaba bajyayo gatatu mu cyumweru bakamugorora ingingo (Physiotherapy). Yavuze ko abaganga b'ibi bitaro byose bakoze uko bashoboye, gusa ngo ntabwo uyu mwana arakira. Yunzemo ko impinduka zirimo kuza gahoro gahoro akurikije uko uyu mwana yari ameze agikora impanuka dore ko yamaze amezi 2 ari muri coma ubwo yari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Zinda Victor yatubwiye ko baramutse babonye amafaranga akenewe Ishimwe Esther yahita ajyanwa kuvurirwa mu Buhinde agaherekezwa na nyina dore ko uyu mugabo we afite ubumuga bwamugora kujya kurwaza umwana we. Yavuze ko bijyanye nuko basanzwe ari abakristo, ngo bizeye Imana ko uyu mwana yakira aramutse avuriwe ahari abaganga b'inzobere na cyane ko hari abandi bantu banyuranye bari bafite uburwayi bw'uyu mwana, bavuriwe mu Buhinde bagakira. Kugira ngo uyu mwana avurwe, hakenewe agera kuri $20,000 USD


Mbere y'uko Esther akora impanuka,..hano yari kumwe n'umuryango we


Igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza Esther Ishimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND