iTel
Kigali

Alicia wasubiyemo indirimbo “Akira” ya Alpha Rwirangira akamutungura yamaze kuyirangiza ayishyira hanze –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2019 18:25
0

Mu minsi ishize umukobwa witwa Alicia yaratunguranye yifata amashusho asubiramo indirimbo ya Alpha yitwa “Akira” iki gihe Alpha Rwirangira yashyize amashusho y’uyu mukobwa kuri Instagram asaba ko umuzi yamufasha kumubona. Nyuma yo kubona ko Alpha Rwirangira yishimiye imirimo y’uyu mukobwa iyi ndirimbo yarangiye ndetse yanamaze kujya hanze.



Dj Theo umuyobozi wa Real Entertainment yadutangarije ko uyu muhanzikazi yakoze iyi ndirimbo yikinira, aha ngo yagiye muri studio cyane ko yari agiye gutangira umuziki birangira aririmbye iyi ndirimbo ya Alpha mu rwego rwo kumvisha Producer uko aririmba, aha bumvise uyu mukobwa abizi bahitamo gufata amajwi y’iyi ndirimbo ndetse ngo bahisemo kuyashyira hanze mu rwego rwo gushyigikira uyu munyempano ugitye gutangira umuziki.

AlphaAlpha Rwirangira yatunguwe n'impano y'uyu mukobwa,...

Iyi ndirimbo basubiyemo ya Alpha Rwirangira ni imwe mu ndirimbo nshya yari afite iyiakaba amaze amezi atanu ayishyize hanze. Amakuru Inyarwanda ifite ni uko Alpha yahujwe n’uyu mukobwa ndetse hari n’ubufasha bishoboka ko Alpha Rwirangira ashobora guha uyu mukobwa uri mu nzira zo kwinjira mu muziki. Uyu mukobwa witwa Alicia yakorewe iyi ndirimbo na Piano muri studio ya Real Entertainment iherereye i Nyamirambo.

REBA  HANO UBURYO UYUMUKOBWA YASUBIYEMO INDIRIMBO “AKIRA” YA ALPHA RWIRANGIRA









Inyarwanda BACKGROUND