The Mane inzu ifasha abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina, kuri ubu yateguye igitaramo cy’impeshyi kigomba kubera iminsi ibiri mu karere ka Rubavu neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Iki gitaramo kije
gikurikira Kigali Summer Fest igitaramo The Mane yari iherutse gutegura mu
mujyi wa Kigali cyatumiwemo Sheebah n’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda
icyakora bikarangira uyu mugandekazi atitabiriye. Nyuma yo gusohoka muri iki
gitaramo ubuyobozi bwa The Mane bwanze ko iyi mpeshyi igendera aho bateguramo
ikindi gitaramo cy’impeshyi kigomba kubera mu karere ka Rubavu.
Igitaramo cya The Mane i Rubavu
Iki gitaramo cyiswe “Rubavu
Summer Fall” giteganyijwe kubera mu busitani bw’ahazwi nko kwa Nyanja tariki
30-31 Kanama 2019. Kwinjira muri ibi bitaramo ni amafaranga ibihumbi
bitanu ku muntu umwe. Nk'uko amakuru ava muri The Mane abihamya ibi bitaramo
bizajya bitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
TANGA IGITECYEREZO