Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2019 ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwifatanyije n’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama akarere ka Kirehe mu muganda udasanzwe wo kuvugurura amazu yari yarangiritse ndetse buha impano za mudasobwa 12 (Computer Desktops) zizafasha abana bari muri iyo nkambi kumenya gukoresha mudasobwa (Computers) ndetse na murandasi.
Umuyobozi mukuru wa MTN
Rwanda Bart Hofker afatanyije n’abandi bayoborana MTN
ndetse n’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe bakoze
umuganda udasanzwe dore ko umuganda mu Rwanda uba ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi
aho bavuguruye inzu zisaga umunani ndetse baha izo mpunzi mudasobwa 12
zizafasha abana bari muri iyi nkabi kumenya gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker ari gukata icyondo cyo gukoresha
Umuyobozi mukuru wa MTN
Rwanda Bart Hofker yavuze ko amaze imyaka ibiri mu Rwanda akora umuganda ku
cyumweru cya nyuma cy’ukwezi ariko uwo yakoze uyu munsi ukaba ari uw'umwihariko.
Abakozi ba MTN Rwanda bari kuvugurura imwe mu nzu umunani zavuguruwe
Yagize ati: "mu myaka
ibiri maze hano mu Rwanda ubusanzwe najyaga nkora umuganda ariko ni ubwa mbere
nkoze umuganda ari ku wa Gatanu, reka nshimire by’umwihariko mwebwe twakoranye
umuganda nabonaga mugifite imbaraga ubwo twebwe twananirwaga. Umuco wo
gufatanya ni mwiza muwukomeze. Hari ikibazo batugejejeho ko hano Internet hari
igihe mutayibona neza twazanye n’ubishinzwe ndabizeza ko tugiye kubikoraho mu
minsi mike bizaba byakemutse”.
Bart Hofker ari gutera urwondo ku nzu ayivugurura
Yakomeje agira ati: "uyu munsi twabazaniye impana za mudasobwa 12 ndetse zizakoresha Internet y’ubuntu
mu gihe gisaga amezi atandatu, nagira ngo mbasabe kuzifata neza kugira ngo zibe
zafasha abana banyu. Uyu munsi twazanye mudasobwa ariko ejo dushobora kuzana n’ikindi kintu. MTN izakomeza kubaha Service nziza”.
Abayobozi b'inkambi ya Mahama bakira impano MTN Rwanda yageneye impunzi za Mahama bazishyikirizwa na Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN
Imwe mu mpunzi zavugururiwe inzu
Umuyozi w’inkambi Ukwibishatse
Jean Bosco yashimiye ubuyozi bwa MTN abwizeza ko impano bahawe bagiye kuzibyaza
umusaruro ndetse bazicunga neza ngo zitangirika.
Ukwibishatse Jean Bosco uhagarariye impunzi za Mahama
Yagize ati "Ndashima MTN kubera iki gikorwa cyiza cyo kwifatanya natwe mu muganda udasanzwe. Izi mudasobwa twahawe tugiye kuzibyaza
umusaruro tuzifata neza kugirango abana bacu bige neza. Turashimira kandi MTN
uburyo yatwubakiye iminara tukaba tuvugana na bagenzi bacu”.
impunzi za Mahama mu muganda ndetse n'abakozi ba MTN Rwanda
Ni umuganda wakozwe mu
bice bitatu aho abaturage bafatanyije n’abayozi ndetse n’abakozi ba MTN Rwanda aho
bavuguruye inzu umunani (8).
Inkambi ya Mahama iherereye
mu ntara y’uburasirazuba akarere ka Kirehe yatangiye mu mwaka wa 2015 mu kwezi
kwa Mata yakira impunzi zivuye mu gihugu cy’u Burundi aho kugeza uyu munsi
tariki ya 26 Nyakanga 2019 icumbikiye imiryango ibihumbi 19,929. Ikaba
icumbikiyi abasaga ibihumbi 69,722.
Andi Mafoto
Impunzi za Mahama zitabiriye iki gikorwa higanjemo urubyiruko
Bert Hofker wanditse ubutumwa mu gitabo cy'abasuye iyi nkambi ya Mahama
Imwe mu mpano za mudasobwa MTN Rwanda yatanze nk'impano z'impunzi za Mahama
MTN Rwanda yegereje Service impunzi zihereye mu nkambi ya Mahama
Paul Mugabe/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO