Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda yabagejejeho ikiganiro twagiranye na Manzi Aimable umuhanzi w’i Kayonza ufite imyaka 55 waririmbye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Fest cyabereye i Ngoma. Nyuma yo kureba ikiganiro twagiranye, umuyobozi wa The Mane yatangiye gushakisha uburyo yabona uyu muhanzi ngo bamufashe gukabya inzozi.
Aya makuru yizewe Inyarwanda yamaze kubona ahamya ko Bad Rama nyuma yo kubona ikiganiro uyu musaza yakoranye n’itangazamakuru yakunze cyane uburyo ari umuhanga mu njyana ya Hip Hop. Ubuhanga bwe ni bwo bwakuruye Bad Rama wifuje kumufasha gukabya inzozi ze akaba yavamo umuraperi ukomeye nubwo benshi batangiye guhamya ko imyaka yasize Manzi wifitiye 55.
Kuri ubu amakuru yizewe Inyarwanda ifite ni uko Bad Rama yamaze kubona nimero z’uyu mugabo akaba agiye kumushaka akamuganiriza baramuka bumvikanye agahita amukorera album yose ku buntu mu gikorwa gishya uyu muyobozi wa The Mane agiye gutangiza kitwa “The Mane Charity” aho azafasha bamwe mu bahanzi badafite ubushobozi ariko bafite impano kwagura impano zabo bagakabya inzozi bahoze barota.
Manzi Aimable ahamya ko mu cyaro abamubonaga arapa bamwitaga inkunguzi ariko afite icyizere ko muzika izamubyarira umusaruro
Ibiganiro bya Bad Rama na Manzi ni ibiganiro bigomba kwihutishwa cyane ko uyu muyobozi wa The Mane we ahamya ko yabonye impano muri uyu mugabo w’imyaka 55 bityo mu gihe baba bamaze kumvikana uburyo bw’imikoranire ngo ntakabuza arahita atangira kumufasha bityo uwari Manzi Aimable bakundaga kwita “Umusani w’Umusaza” akabye inzozi ze abe yavamo icyamamare.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANZI AIMABLE UBWO YARI AMAZE KURIRIMBA I NGOMA
TANGA IGITECYEREZO