RFL
Kigali

Nsengiyumva (Igisupusupu) yahize kuzahigika bikomeye Diamond bagiye guhurira ku rubyiniro –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2019 7:13
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga mu karere ka Ngoma hasorejwe ibitaramo byaberaga mu ntara bya Iwacu Muzika Festival hakaba hasigaye igitaramo kimwe kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse byanamenyekanye ko kizaririmbamo umuhanzi Diamond. Diamond uzahurira ku rubyiniro na Igisupusupu yagenewe n'uyu munyarwanda ukunzwe cyane ubutumwa.



Ubutumwa bukakaye bwa Nsengiyumva (Igisupusupu) kuri Diamond bagiye guhurira ku rubyiniro bugira buti”Diamond nzi ko ari umu Tanzania nkaba umunyarwanda, nta bwoba mfite bwe kuko ni umuziki ku muziki, ndashaka kumwereka ko abanyarwanda bashoboye. Nanjye nkisabira abanyarwanda ngo ndabakunda nanjye bankunde ku buryo Diamond atazazana bimwe ngo wenda ni umu Tanzania,… Diamond ikaze iwacu mu Rwanda turamukunda.”

IgisupusupuNsengiyumva (Igisupusupu) ku rubyiniro i Ngoma yasanganiwe n'abasaza 

Ubu ni ubutumwa Igisupusupu yahaye Diamond ubwo yamaraga gutaramira i Ngoma mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival. Byitezwe ko Diamond azataramira i Kigali tariki 17 Kanama 2019. Kugeza ubu abahanzi bazaririmba mu gitaramo cy’i Kigali ndetse n’icyo bizasaba abantu kugira ngo binjire muri iki gitaramo ntabwo biramenyekana ariko amakuru yizewe Inyarwanda ifite ni uko Igisupusupu ari we muhanzi wemerewe kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival bivuze ko agiye guhurira na Diamond ku rubyiniro mu gitaramo kizabera i Kigali. Ni igitaramo byitezwe ko kizabera muri Parikingi ya Stade Amahoro.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSENGIYUMVA (IGISUPUSUPU) WAHIZE KUZAHIGIKA BIKOMEYE  DIAMOND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Genesis4 years ago
    Ariko uyu mugabo uwo avuga aramuzi? Hhhhhh, uturirimbo 2 nitwo tuzahigika Diamond? Afite byinshi byo gukora nabe aretse gukora comedie
  • Hatangimana hassan 4 years ago
    Igisupusupu ntiyishyire hejuru kandi diamond aranzi kuri isi ariko nsengiyunva naho aragera to diamond simba turakwemera wcb wasafi festival ntago Igisupusupu cyakoramo kuri diamond





Inyarwanda BACKGROUND