Mu rwego rwo kwegereza abantu ibyakorewe mu Rwanda kuva Tariki ya 2 z’ukwa Munani kujyeza tariki 4 z’ukwa Munani Abahanga Imideri ya Made in Rwanda bazajya kuyimurika muri Kigali Marriott Hotel. Ni mu gikorwa cyiswe ‘Made in Rwanda hafi yawe’ kigamije gufasha abantu kubona mu buryo bworoshye ibikorerwa mu Rwanda.
Migambi John umuyobozi wa Made in Rwanda Market ndetse akaba
ari nawe wayitangije, yabwiye Inyarwanda.com ko bateguye iyi 'Expo' mu rwego
rwo guhuriza hamwe Abahanga imideri ya Made in Rwanda kugira ngo abantu bayibone
mu buryo buboroheye ndetse n’Abahanga iyo Mideri baganirizwe ku bijyanye no
kugabanya ibiciro na cyane ko bikunze kuvugwa ko biri hejuru cyane.
Migambi John yagize ati “Ikigamijwe ni ukwegereza abantu Made in Rwanda ndetse
no kurushaho kwiga ku bakiri hasi mu bijyanye no gukora ibifite ireme. Ikindi
ni ukabahuriza hamwe kugira ngo bagabanye ibiciro cyane ko bikunda kuvugwa ko
Made in Rwanda ihenze. Iki ni nacyo iyi project yaziye kugira ngo ifashe
Abahanga Imideli ya Made in Rwanda ndetse no gufasha Abantu kubona Made in
Rwanda byoroshye.” Twabibutsa ko Expo ya Made In Rwanda Hafi Yawe izaba tariki 2-4/08/2019 ikazabera muri Kigali Marriott Hotel, buri munsi kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Moya z'ijoro.
Migambi John umuyobozi wa Made in Rwanda Market
Ubusanzwe buri kwezi Expo ya Made in Rwanda ibera muri Car Free Zone,
n'ubundi izakomeza kuhabera buri kwezi nk'ibisanzwe nk'uko Inyarwanda ibikesha
Migambi John. Avuga kuri iyi Epxo igiye kubera muri Kigali Marriott Hotel Migambi John yagize ati “Iyi
ni campaign dutangije yitwa "Made in Rwanda hafi yawe" igamije ibyo
navuze haruguru kugira ngo dukomeze gushishikariza abantu gahunda ya Made in
Rwanda ndetse no kuyibegereza aho bari. Hazaba ari ibirori bitandukanye bya
Gakondo ndetse na Muzika!." Yanibukije abantu ko aho Made in Rwanda Market iri
ibiciro biba byagabanutse.
Abahanga Imideri y'Ibikorerwa mu Rwanda bagiye guhurira n'abaguzi muri Expo yitwa Made in Rwanda Hafi Yawe izabera muri Kigali Marriott Hotel
TANGA IGITECYEREZO