RFL
Kigali

“Active bakabaye ari ababyinnyi ba Buravan...” Bahati (Just Family) yahishuye ko ajya kurwana na Tizzo (Active) bapfaga Dream Boys–IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2019 17:47
1


Mu minsi ishize ni bwo umuriro watangiye kwaka hagati ya Bahati wo mu itsinda rya Just Family ndetse na Tizzo wo mu itsinda rya Active bari bagiye kumara imyaka ibiri bafitanye amakimbirane ariko barabihishe bikomeye. Kuri ubu inzika bari bafitanye imaze imyaka ibiri yabyutse nyuma yuko bitahuwe ko muri 2017 bigeze gushaka kurwana.



Aya makuru akigera ku Inyarwanda twayabajije Tizzo ubwo yari amaze gutaramira i Huye, ahamya ko nawe aya mgambo yo kurwana na Bahati yayumvise muri 2018 ubwo bari muri PGGSS8. Iki gihe ngo yabajije Bahati aho aya magambo yavuye undi arya iminwa kuko ngo yari inkuru yihimbiye. Aha Tizzo yatangaje ko adashobora kurwana na Bahati kuko we kurwana atari ingeso ye.

Tizzo yahakanye ibyo kuba yararwanye na Bahati ahamya ko aya makuru ari ibihuha yihimbiye ku mpamvu uyu musore wo muri Active yari ataramenya. Yatangaje ko aheruka kurwana yiga mu mashuri abanza ahakana yivuye inyuma ibyo kuba yarigeze kurwana na Bahati. Nyuma y’ibi byatangajwe na Tizzo, Bahati wo mu itsinda rya Just Family nawe yaje kuvuga kuri aya magambo mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.

Mu magambo ye Bahati yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2017 yakunze kugirana ubushyamirane na Tizzo bitewe nuko uyu musore wo muri Active yakunze kugenda amwiyenzaho. Yahishuye ko igihe bashaka kurwana bapfaga kuba Tizzo yari avuze ko bibwe muri PGGSS itsinda rya Dream Boys ryegukanye. Bahati yavuze ko yababajwe bikomeye n'amagambo Tizzo yatangaje ariyo mpamvu yifuje kumusubiza.

Bahati na Tizzo

Umwuka mubi wavutse hagati y'abahanzi Tizzo na Bahati

Bahati wari wariye karungu yaganiriye na Inyarwanda afite uburakari bwo ku rwego rwo hejuru ababajwe bikomeye n’ibyatangajwe na Tizzo, aha akaba yagarutse ku nshuro yagiye akimbirana na Tizzo ndetse n'uko yagiye amwihorera. Bahati avuga ko ikindi cyamubabaje ari uburyo Tizzo yatangaje ko Bahati yashakaga kuzamukira kuri Active. Bahati yatangaje ko ashaka kuzamuka bitamusaba guca muri Active kuko hari amatsinda menshi banganya ibigwi yarebaho.

Yagize ati” Active imaze imyaka itandatu nta album baragira, twe dufite eshatu n’indirimbo nyinshi abantu bamaze imyaka ibiri nta ndirimbo bafite kandi bafite ikipe ibafasha. Iyi kipe yaje kubona ko Buravan ariwe mari baba ari we bashyiramo ingufu.” Aha niho Bahati yatangarije ko Active ubu bakabaye ari ababyinnyi ba Yvan Buravan. Iki kiganiro cy’iminota irenga mirongo itatu cyaranzwe n’uburakari bukomeye bwa Bahati utari wishimiye ibyatangajwe na Tizzo washatse kumugira umunyamafuti nyamara we ahamya ko Tizzo amurusha.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TIZZO WO MURI ACTIVE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI WO MURI JUST FAMILY

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BONIFASI4 years ago
    SINZI IMPANVU ABAHANZI BAGIRANA BIF BAGAKWIYE GUSHIRAHAMWE





Inyarwanda BACKGROUND