RFL
Kigali

Just Family bashyize batangaza ikintu gikunze gukurura umwiryane kigasenya amatsinda ya muzika mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2019 12:37
0


Mu Rwanda kuva mu myaka ishize hagiye humvikana induru z’amatsinda ya muzika yasenyutse akenshi ugasanga ntabwo abantu bashaka kuvugisha ukuri ngo berure ikibateye gutandukana, ibi ninako byagenze ku itsinda rya Just Family icyakora bo magingo aya bamaze kwerura bahishura igikunze gutera umwiryane utuma n’amatsinda atandukana.



Iri tsinda ryigeze gusenyuka rikongera kwiyubaka ndetse abari batandukanye bakongera kwihuza kuri ubu rirakataje mu muziki, bafite indirimbo nsya bise “Nyemerera”, iyi ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’umuhungu uba atereta umukobwa amusaba ko yamwemerera nawe amuha amasezerano y’ibyo azubahiriza naramuka yemerewe. Iyi ndirimbo yanditswe na Puff G nkuko Bahati ugize iri tsinda yabitangarije Inyarwanda.com.

Ubwo yazanaga iyi ndirimbo ku Inyarwanda twaganiriye tumubaza ibibazo binyuranye gusa twibanda kukumenya impamvu amatsinda ya muzika akomeje gusenyuka umugenda muri muzika y’u Rwanda, aha Bahati wo mu itsinda rya Just Family yirinze kurya iminwa ahamya ko amatsinda menshi asenywa n’ikibazo cy’amafaranga.

Just FamilyJust Family

Ati “Ikibazo kibaho ndetse binagoye ko kizakemuka byoroshye ni amafaranga,akenshi usanga amafaranga baha umuhanzi ku giti cye angina nayo bahaye itsinda nyamara mu ma studio cyangwa gukora amashusho tukishyura ibingana, mbega gushora dushora kimwe ariko kwinjiza tukinjiza ibitangana.” Aha Bahati yahamirije umunyamakuru ko ibi bituma abahanzi bo mu matsinda batangira gushaka kwikorana kugira ngo nabo binjize amafaranga nkayo umuhanzi ku giti cye yinjiza aho gufata amafaranga y’umuntu umwe ngo agabanywe itsinda.

Just Family banyuze muri ibi bibazo byo gutandukana nyuma bakongera kwiyunga bahamya ko ubu bagarutse mu muziki ku buryo bashaka kongera kubaka igikundiro mu bakunzi ba muzika nkicyo bahoranye, kuri ubu bamaze gushyira hanze inidrimbo “Nyemerera” batangarije Inyarwanda ko bayituye abakundana ndetse bageze ku rwego rwo kwambikana impeta. Iyi ikaba ari indirimbo yakozwe na Iyzo mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Hugor.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY YASOHOKANYE N’AMASHUSHOYAYO

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND