RFL
Kigali

Shaddy Boo ntakigiye gutaramira i Burundi mu gitaramo yari yatumiwemo cya Instagram

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2019 9:22
0


Shaddyboo umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka izina mu karere kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga yatumiwe mu gitaramo cya Instagram kizabera i Burundi. Icyakora bitunguranye amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko atakigiye i Burundi ku mpamvu zo kutizera cyane umutekano we i Burundi.



Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko Shaddyboo yamaze guhagarika ibyo kuzitabira iki gitaramo kubera kutizera neza umutekano w’i Burundi cyane ko kuva mu minsi ishize iki gihugu cyagiye kivugwamo umutekano mucye ku banyarwanda b’ibyamamare baba bashaka kujya gutaramirayo. Aha ababanje kwanga kujya kuhataramira bari batumiwe ni Bruce Melody na Meddy bagombaga kuririmbayo mu mpera z’umwaka wa 2018.

Tukimara kumenya amakuru y'uko uyu munyarwandakazi atakitabiriye igitaramo cy’i Burundi twagerageje kumuvugisha icyakora ntibyakunda ko yitaba telefone ye igendanwa, inshuro zirenga eshanu twamuhamagaye kuva ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Shaddyboo ntiyigeze yitaba telefone ye igendanwa yewe n'ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yigeze abusubiza. Gusa amakuru yizewe ava mu ikipe ye ndetse n'abamuba hafi ahamya ko uyu mukobwa yamaze gusubika ibyo kujya i Burundi.

Shaddyboo

Shaddyboo ntakigiye gutaramira i Burundi

Iki gitaramo Shaddyboo yari yatumiwemo byitezwe ko kizaba tariki 20 Nyakanga 2019. Iki gitaramo kukinjiramo bizaba atari ibintu bihendutse cyane ko bizaba ari ibihumbi icumi by'amafaranga y'Amarundi (10,000) mu gihe mu myanya y'icyubahiro ho bizaba ari amafaranga y'amarundi ibihumbi magana atanu y'amarundi (500 000) ku meza y'abantu bane ateye mu myanya y’icyubahiro. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND