RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ibihumbi by'Abanyarwanda bitabiriye ibirori byo #Kwibohora25, basusurukijwe na Bruce Melody, Jules Sentore, Platini, TMC n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2019 1:20
0


Kuri uyu wa Kane tariki 04/07/2019 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 25 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Ni ibirori bikomeye byitabiriwe n'abanyarwanda benshi cyane hamwe n'inshuti zabo, bibera i Remera muri Stade Amahoro.



Muri ibi birori byo #Kwibohora25 hari abakuru b'ibihugu batari bacye bari bahagarariye ibihugu byabo aho twavugamo Perezida Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana. Abandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.


Abitabiriye ibi birori byo #Kwibohora25 basusurukijwe n'Ingabo z'igihugu na Polisi y'u Rwanda binyuze mu karasisi bakoze mu buhanga buhanitse, bishimirwa cyane n'ibihumbi by'abantu bari muri Stade Amahoro bitewe n'uburyo aka karasisi kari kabereye ijisho. Ubwo ibirori byari bigeze ku musozo, abari muri Stade Amahoro basusurukijwe n'abaririmbyi b'abanyarwanda barimo abahanzi bafite amazina azwi ari bo Bruce Melody, TMC, Platini na Jules Sentore.


Bamwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko byari ngombwa kurwana urugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagize ati "Uru rugamba rwari ngombwa kandi nta kundi byajyaga kugenda. Ni biba ngombwa ko bidusaba kongera kurwana, turiteguye! Iki cyerekezo cy’ubumwe n’ubutabera cyatumye benshi badutera ingabo mu bitugu kuko kijyanye neza n’umutima w’ubumuntu. Gihamya y’ibi yari mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa."

Perezida Paul Kagame yashimiye byimazeyo ubutwari bw'Ingabo zabohoye igihugu anagaragaza ko u Rwanda ruri mu maboko meza ku buryo ubu nta cyaruhungabanya. Yasobanuye intego ingabo zabohoye u Rwanda zari zifite ubwo zari ku rugamba, avuga ko bari bafite intego yo kubaka u Rwanda nk'igihugu abantu bose babitemo uburenganzira bungana. Ati "Intego yari ukubaka u Rwanda nk’igihugu abantu bose bafitemo uburenganzira bungana, ni ukuvuga kugira Repubulika nyakuri."


Perezida Kagame aganiriza abitabiriye #Kwibohora25

Perezida Kagame yasoje asaba abanyarwanda kutazongera kuyoba na rimwe, ndetse abasaba gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Yagize ati "Ibyo Abanyarwanda bagezeho biragaragara nta wabihakana, ariko tugomba gukomeza kwicisha bugufi tukemera ko ikibazo gikomeye ari ukubisigasira. Amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango. Dukomeze rero dushyigikire izi ndangagaciro, buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe. Mbifurije mwese umunsi mwiza wo kwibohora."

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BIRORI BYO #KWIBOHORA25

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND