RFL
Kigali

Twasuye Riderman adusobanurira indirimbo ye “Mambata” anaduhishurira gahunda y’igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya 8 yise “Kimirantare”-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2019 11:05
1


Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman nk'uko benshi bamumenye kuva mu myaka myinshi itambutse, uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop kuri ubu afite indirimbo ikunzwe n'abatari bacye yise “Mambata”. Bamwe ntabwo basobanukiwe neza iri zina ndetse na byinshi muri iyi ndirimbo. Ibi byatumye Inyarwanda.com tubashakira uyu muraperi.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Riderman yadutangarije ko mu by'ukuri ijambo “Mambata” ari ikinyarwanda abantu benshi bakoreshaga bashaka kugaragaza ko abantu cyangwa abana by’umwihariko bambaye inkweto imbusane. Muri iyi ndirimbo Riderman ahamya ko yashakaga kugaragaza ko imigambi mibi y’abantu ibusanye n’imigambi y’Uwiteka ku bantu.

REBA HANO INDIRIMBO “MAMBATA” YA RIDERMAN NA SAFI MADIBA”

Abajijwe niba iyi ndirimbo hari umuntu yayiririmbiye Riderman yagize ati”Ni indirimbo rusange naririmbiye abantu bose, Ruganzu Ndoli yigeze kuvuga ngo ntawe ubura abanzi uretse ibigoryi n’abasazi,…” Aha Riderman yatangaje ko ku bwe asanga abantu bakunze guhura n’ikibazo cyo guhura n'abatabifuriza ibyiza mu buzima, gusa akenshi bakirengagiza ko imigambi yabo ihabanye n’iy'Uwiteka.

Riderman

Riderman, Igisumizi, Rusake, Kokoriko, Kimirantare n'andi mazina menshi akunze kwitwa afite igitaramo mu Ukuboza 2019

Usibye ibijyanye n’iyi ndirimbo twaganiriyeho na Riderman, yanaboneyeho kuduhishurira ko iyi ari indirimbo ya kabiri ye igiye hanze izaba iri kuri Album ye nshya “Kimirantare” nyuma y’”Ikinyarwanda” yakoranye na Bruce Melody. Riderman yavuze ko iyi album ye nshya azakora igitaramo cyo kuyimurika kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2019 igitaramo n'ubundi amaze kumenyerwaho akora amurika album ze.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Andy4 years ago
    Emmy merci kuri video mutugezaho,ariko ujye ugira inama abatumirgwa bawe gutanga ikiganiro bareba muri caméra.Merci





Inyarwanda BACKGROUND