Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman nk'uko benshi bamumenye kuva mu myaka myinshi itambutse, uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop kuri ubu afite indirimbo ikunzwe n'abatari bacye yise “Mambata”. Bamwe ntabwo basobanukiwe neza iri zina ndetse na byinshi muri iyi ndirimbo. Ibi byatumye Inyarwanda.com tubashakira uyu muraperi.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Riderman yadutangarije ko mu by'ukuri ijambo “Mambata” ari ikinyarwanda abantu benshi bakoreshaga bashaka kugaragaza ko abantu cyangwa abana by’umwihariko bambaye inkweto imbusane. Muri iyi ndirimbo Riderman ahamya ko yashakaga kugaragaza ko imigambi mibi y’abantu ibusanye n’imigambi y’Uwiteka ku bantu.
REBA HANO INDIRIMBO “MAMBATA” YA RIDERMAN NA SAFI MADIBA”
Abajijwe niba iyi ndirimbo hari umuntu yayiririmbiye Riderman yagize ati”Ni indirimbo rusange naririmbiye abantu bose, Ruganzu Ndoli yigeze kuvuga ngo ntawe ubura abanzi uretse ibigoryi n’abasazi,…” Aha Riderman yatangaje ko ku bwe asanga abantu bakunze guhura n’ikibazo cyo guhura n'abatabifuriza ibyiza mu buzima, gusa akenshi bakirengagiza ko imigambi yabo ihabanye n’iy'Uwiteka.
Riderman, Igisumizi, Rusake, Kokoriko, Kimirantare n'andi mazina menshi akunze kwitwa afite igitaramo mu Ukuboza 2019
Usibye ibijyanye n’iyi ndirimbo twaganiriyeho na Riderman, yanaboneyeho kuduhishurira ko iyi ari indirimbo ya kabiri ye igiye hanze izaba iri kuri Album ye nshya “Kimirantare” nyuma y’”Ikinyarwanda” yakoranye na Bruce Melody. Riderman yavuze ko iyi album ye nshya azakora igitaramo cyo kuyimurika kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2019 igitaramo n'ubundi amaze kumenyerwaho akora amurika album ze.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO