RFL
Kigali

Tonzi, Brian Blessed na Billy Jakes bahuje imbaraga batangariza abantu isooko y'umunezero wuzuye-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/05/2019 13:13
0


Tonzi, Brian Blessed na Billy Jakes bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise 'Isooko' ndetse magingo aya bamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo ibumbatiye ubutumwa bubwira abantu isooko y'umunezero wuzuye.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yavuze ko we na Billy Jakes na Brian Blessed banditse iyi ndirimbo 'Isooko' nyuma yo kuganira bagasanga nta handi hantu ku isi wabona umunezero wuzuye. Yagize ati: "Twaricaye tureba ku buzima busanzwe, tuganira ku ijambo ry'Imana twibaza inspiration twaririmba cyane ko turi abantu batatu. Icyo gihe tuganira ku buzima busanzwe uko abantu babayeho, twibaza ni ikihe kintu ushobora kubona ukumva ko ugeze aho ugomba kugera."


Ifoto Tonzi, Billy na Brian bakoresheje bamamaza indirimbo yabo

Tonzi yakomeje agira ati: "Tuza gusanga nta cyo, buri gihe hari urwego uba uriho ariho hari n'urundi uba wifuza kugeraho. Muri ibyo byose rero mu buzima habaho ibihe bitandukanye, hari ibyiza hari n'ibibi ariko amahirwe y'abantu bamenye Imana ni uko Imana ijya iduha amahoro yo mu mutima, amahoro mu byo dukora byose,..Iyo ugendana n'Imana iguha amahoro, ikindi ikaguha ibyiringiro n'ibyishimo, rero tuza gusanga Imana yonyine ari yo sooko y'umunezero wuzuye."


Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi yasoje agira ati: "Umuntu ashobora kuguha umunezero ariko ntageze ha handi wumva ko koko nta kintu ukeneye, ariko Imana ni yo yonyine ushobora kujyamo mu bihe ibyo ari byo byose kuko yo ntihinduka, ni Imana y'ibihe byose, rero iyo ugendanye nayo ukabana nayo ni yo sooko y'umunezero wuzuye, ni uko rero indirimbo twayikoze." Yasabye abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange gusakaza iyi ndirimbo henshi hashoboka kugira ngo ubutumwa burimo bugere kuri benshi.

REBA HANO 'ISOOKO' INDIRIMBO YA TONZI FT BILLY JAKES & BRIAN BLESSED






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND