Mbanda Samuel umuyobozi mukuru wa Dove Hotel ya ADEPR iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda (500,000Frw).
Mbanda Samuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki
11 Gicurasi 2019. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yabwiye
IGIHE ko Mbanda Samuel yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw, ubu akaba
afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge. Yagize ati “Arafunzwe, yafatiwe mu
cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.”
Dove Hotel ni Hoteli y’itorero ADEPR riyoborwa na Rev Karuranga Ephrem. Iyi Hoteli yubatswe ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bavanywe ku buyobozi bwa ADEPR nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR. Ni Hotel yubatswe n'amafaranga asaga miliyari eshanu z'amanyarwanda, amenshi muri yo akaba yaravuye mu bakristo ba ADEPR. Mbanda Samuel yahawe akazi ko kuyobora Dove Hotel avuye mu mushinga wa Compassion ya Kabarondo.
Nk'uko bikubiye mu itegeko rihana ruswa, Mbanda Samuel aramutse ahamwe n’iki cyaha
akurikiranyweho yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka
irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu
kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Umuyobozi wa Dove Hotel yatawe muri yombi
TANGA IGITECYEREZO