RFL
Kigali

Rubavu: Didros na Finegold basohoye amashusho y'indirimbo 'I am Loading' basaba ubufasha Meddy, The Ben, Bad Ram na Muyoboke-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/04/2019 10:27
2


Abasore babiri bakorera muzika yabo mu karere ka Rubavu, Didros na O'tune Finegold bashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'I'm Loading' ikubiyemo ubutumwa bageneye abahanzi n'abashoramari muri muzika Nyarwanda bamaze kuryubaka. I'm Loading ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo gusa igaragaza inyota y'ushaka kugera kure mu muziki.



Muri iyi ndirimbo I'm Loading higanjemo ubutumwa bukangurira abahanzi gukora cyane bashaka amafaranga nk'imwe mu nzira yo gutera imbere kuri bo ubundi bagakora ibikorwa byiza bizafasha imbaga. Aba bahanzi kandi bashimangira neza ko utagira aho ugera utakoze bityo ngo buri wese akaba akwiye guhirimbanira icyo yifuza kugera ho.

Mu kiganiro twagiranye n'umwe muri ababasore Rafiki Didier (Didros) nyuma y'igitaramo cyo gushyira ku mugaragaro amashusho ya I'm Loading, uyu musore yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo asanga ishobora kubafungurira imiryango mu muziki. Yasabye ubufasha abahanzi bakomeye ndetse n'abamamaye mu gufasha abahanzi aho yavuze Badrama na Alex Muyoboke. Yavuze ko yifuza ko iyi ndirimbo yagera ku bahanzi nka Meddy na The Ben byakunda bakaba banayishyira ku mbuga zabo ngo kuko byabongerera imbaraga.

Didros yagize ati" I'm Loading ni indirimbo nabonye ikwiye kujya ahagaragara ariko ikaba imwe mu ndirimbo zishobora kuba zafungura imiryango yacu muri muzika na cyane ko twavuzemo abantu bafite ubushobozi bwo kuba badufasha. Abahanzi by'umwihariko abo mu karere ka Rubavu bafite ikibazo cy'amafaranga (amikoro) ari nabyo biba n'imbogamizi kuri muzika yacu so,ndasaba Meddy na The Ben kuba badufasha. Bad Rama na Muyoboke Alex niba munyumva mudufashe uko mushoboye turabasabye. Bad Rama byibura unkorere video cyangwa audio kuko natwe turigushaka uko twa loading (twazamuka) kandi ni mwe mufite urufunguzo rw'ahari ibyadufasha kuzamuka".

Kimwe n'abandi bahanzi bose aba basore bafite inzozi zo kugera ku rugero rw'abahanzi nka Meddy, The Ben, Ray Vanny, Harmonise n'abandi na cyane ko ngo byose bishoboka mu gihe baba bahawe ubufasha n'abo bita ibyamamare muri muzika Nyarwanda cyangwa abashoramari muri muzika.

REBA HANO I'M LOADING YA DIDROS FT O'TUNE FINEGOLD.


UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com)-Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutesi5 years ago
    Yoo disi babafashe murabana beza ntimwiyemra nkababandi bose nanjye muzanshake pe haricyonakora
  • Jason4 years ago
    allez de l'avant mon cher didros





Inyarwanda BACKGROUND