RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Jordan Peele umwanditsi wa filime ziteye ubwoba ‘Get Out’ na ‘Us’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/04/2019 17:38
0


Jordan Peele ni umunyarwenya, umukinnyi, umuyobozi, umwanditsi ndetse na producer wa filime. Kugeza ubu uyu mugabo ari gucyezwa ubuhanga nyuma ya filime ziteye ubwoba yanditse ndetse akanayobora. Igezweho cyane ni ‘Us’, Jordan Peele akaba yarayikoze nyuma yo kwandika na ‘Get Out’.



Jordan Haworth Peele ni umugabo w’imyaka 40, yavukiye muri Amerika kuri nyina w’umuzungukazi na se w’umwirabura, akaba azwi cyane kubera filime zitandukanye ziganjemo iz’urwenya ndetse n’iziteye ubwoba. Arubatse, akaba afite umwana umwe. Yatangiye kumenyekana cyane muri za 2003 ubwo yahabwaga akazi ko gukina muri filime y’uruhererekane y’urwenya yitwaga Mad TV, yaje kubihagarika muri 2008 amaze gukina muri seasons 5.

peele

Jordan Peele

Mu myaka yakurikiyeho, besnhi bamumenye muri filime zitandukanye yagiye afatanyamo kenshi na Keegan Michael Key. Banakinanye kandi muri muri filime y’uruhererekane bise Key &Peele. Jordan kandi yakinnye muri filime nka Wanderlust, Keanu, Storks, Toy Story 4 n’izindi. Yatangiye kuyobora filime ahereye kuri Get Out, filime iteye ubwoba yasohotse muri 2017 igakundwa bikomeye. Iyi filime yakozwe ku mafaranga angana na miliyoni 4.5 z’amadolari, yinjije miliyoni 255 nyuma yo gusohoka. Muri ayo mafaranga yungutsemo miliyoni 124 z’amadolari, iba filime ya 10 yinjije amafaranga menshi mu zasohotse muri 2017 zose.

peele

Jordan Peele na Keagan Michael Key

Muri 2018 yafashije mu gukora filime BlacKkKlansman. Muri 2019 nibwo hasohotse filime ‘Us’, iyi ikaba iri mu zikunzwe cyane ndetse benshi bakaba baratangiye kubona ubuhanga butangaje mu kwandika filime Jordan Peele afite. Us ikinamo Lupita Nyong’o, umunyakenyakazi umaze kuba izina rikomeye muri sinema ku isi, ndetse na mugenzi we Winston Duke banakinanye muri Black Panther. Iyi filime kugeza ubu niyo iri ku mwanya wa 2 muri filime zacurujwe cyane kurusha izindi ku isi, kuyikora byatwaye miliyoni 20 z’amadolari, mu minsi 11 imaze ku isoko imaze kwinjiza$174,144,080, dore ko yasohotse tariki 22/03/2019.

peele

Get Out ni imwe muri filime zakunzwe cyane muri 2017

peele

Us ubu nayo irakunzwe cyane

Uyu mugabo inzira ye ntiyari yoroshye ngo agere aho ageze, gusa yazamutse cyane ubwo yajyaga mu majonjora y’abakinnyi (casting) akajya atera urwenya rwibanda ku kwigana abasitari nka Timbaland, Morgan Freeman, James Brown n’abandi. Aha kandi niho yahuriye na mugenzi we Keegan batangira gukorana batyo bakomeza no kujya babona akazi ko gukina mu zindi filime zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND