Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba mu rukundo cyane no guhora wishimye bituma abantu b’igitsina gore biyongera ibiro hagati ya 5 n’8.
Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Australia buvuga
ko hakozwe iperereza ku bantu ibihumbi cumi na bitanu (15,000) bakundana mu gihe kingana n’imyaka
10 baje gusanga abagore n’abakobwa babayeho neza mu rukundo biyongeraho ibiro 5
kugeza ku 8 mu mwaka mu gihe abadakundana cyangwa batabanye neza mu rukundo
bashobora kwiyongeraho ikiro kimwe n’igice gusa ku mwaka.
Impamvu ubu bushakashatsi butanga ngo ni uko iyo abantu bakundanye cyane, iruhande rwabo hahora ibyo kurya, abashakashatsi kandi bavuga ko ibyo kurya bisangiwe bishobora gutera Diabete kuruta ibidasangiwe kubera ko ahanini iyo abantu basangira batita kuri buri kimwe ndetse bakarya byinshi.
Ikindi abahanga bo mu kigo National Center for biotechnology Information bagaragaza ni uko abantu bashakana ariko mu bintu bitari byitezwe ,urugero bagaterana inda ariko bagakomeza gukundana umugore abyibuha cyane bikabije.
Abahanga bakomeza bavuga ko nubwo hibanzwe cyane ku kwiyongera kw’ibiro ku bantu b’igitsina gore ariko hariho n’ibishobora gutuma bananuka n'ubwo atari byo twagendereye kuvugaho.
N'ubwo kandi kwiyongera kw’ibiro gushobora gutera ibindi bibazo, nta cyiza nko kugira umuryango wishimye cyangwa nta cyiza nko kugira uwo ukunda na we akagukunda cyane ko aba bahanga banavuga ko kutagira umukunzi nabyo bigabanya ibiro ku buryo bukabije.
Src :santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO