Umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin (St Valentin) wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Mbese abakristu na bo bakwiye kwizihiza umunsi w’abakundana?. Igisubizo ni Oya.
Nk’uko
tubisoma mu bitabo byinshi by’amateka, umunsi 14 Gashyantare mu gihe cyo hagati
(Moyen âge) wari umunsi wakorwagaho ibikorwa by’umwijima gusa ndetse ufatwa nk’umunsi
wo gusambana. Umwanditsi Jean-Claude
Kaufmann mu gitabo cye yise "Saint-Valentin, mon
amour!",abiva imuzingo.
Bamwe banenga uyu munsi bahereye ku nkomoko yawo bakavuga ko ari umunsi w’abadayimoni n’ibigirwamana,.. ariko ibyo nta gaciro bifite: ubwiza cyangwa ububi bw’ikintu ntibuterwa n’inkomoko yacyo, n’umuntu avuka ari umwana wa maraya ariko Imana ikamwemera kandi yaravukiye mu nzira z’ubusambanyi.
Ahubwo dore impamvu z’ukuri umukristu adakwiye kwizihiza uyu munsi: Mu by’ukuri iki gikorwa ubwacyo ku bakundana hagati yabo, gishobora kuba cyiza cyangwa kibi bitewe n’umutima w’abagikora n’uburyo bagikora, ariko mu rwego rwa gikristu nta butumwa bwiza bitanga kubera impamvu zikurikira:
1. Nta gihamya gihari cyerekana ko Valentin ari umutagatifu
Iyo twizihiza umunsi w’abakundana tuba twamamaza kandi duhamya ko Valentin ari umutagatifu kandi nta gihamya cyabyo dufite, ubutwari bw’umuntu abantu bashobora kubumenya ariko ubutagatifu bw’umuntu bumenywa n’Imana yonyine. Abantu duhamya ko ari abatagatifu ni abo tubwirwa n’ibyanditswe byera Bibiliya.
Naho abandi n'ubwo haba hari ibikorwa by’ubutwari tubaziho, ibyo ntibihagije kugira ngo babe abatagatifu imbere y’Imana, kuko Imana yo ireba n’iby’ahiherereye twebwe abantu tutabona, kereka Umwuka Wera aduhishuriye ko uwo muntu ari umutagatifu ni bwo twabyemera n'ubwo uwo muntu yaba atanditse muri Bibiliya. Kwizihiza St Valentin ku mukristu rero, ni ibigaragaza ko umuntu atazi ibyo arimo, yizihiza anamamaza ibyo atazi.
2. Umunsi w’abakundana ni umunsi ibikorwa by’umwijima biganza cyane ibikorwa by’umucyo ku isi
N'ubwo uyu munsi wizihizwa n’ingeri zose, ariko ni umunsi umwijima w’ibyaha by’ubusambanyi n’ubuhehesi birushaho kuba byinshi ku isi ugereranyije n’indi minsi, kubera ko abapagani baba babonye umwanya wo gukora ibyaha kurusha uko bari basanzwe babikora, benshi mu bakristu b’abanyantegenke bagasubira inyuma bagakora ibyaha by’ubusambanyi n’ubuhehesi,…….
Mbese byanga bikunda ijanisha ry’ibyaha by’ubusambanyi n’ubuhehesi biriyongera ku isi n'ubwo hari abizihiza uwo munsi badakoze ibyaha. Bitandukanye n’indi minsi mikuru nka Noheli, Bonane, Pasika,….. kuko iyo minsi n'ubwo abanyabyaha barushaho gukora ibyaha, abakristu bo barushaho kwegera Imana cyane n’abanyantegenke mu gakiza bakahahembukira kuko ari iminsi yizihizwa mu matorero,
Ni mu gihe umunsi w’abakundana wo ari umunsi uri aho gusa amatorero atizihiza, n’aho byitwa ko bawizihiza ni mu bujiji nta butumwa bw’ukuri bitanga nk'uko twabibonye haruguru. Kwizihiza St Valentin ku mukristu rero ni ugutiiza umurindi abanyabyaha wo gukora ibyaha n'ubwo wowe wawizihiza udakora ibyaha. Ibyo rero ni uguhindura isi umwijima kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko turi umucyo w’isi: Mat.5:13-16.
Src: www.linternaute.com
TANGA IGITECYEREZO